Nyuma yo kwiyamamariza mu Karere ka Gasabo, Abakandida depite bahatanira imyaka 30% mu Nteko Ishinga Amategeko uko ari 16 bahagarariye Umujyi wa Kigali, bakomereje mu Karere ka Kicukiro i Gikondo kuri Expo.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, nibwo biyamamarije imbere y’inteko itora mu Karere ka Kicukiro.
Abiyamamaza ni Hashimwimana Jeannette, Umubyeyi Adeline, Kanyange Phoebe, Umutoni Alice, Mukacondo Joyce, Kakuze Jesca, Gihana Donatha, Nyinawumuntu Gloriose, Nyiransabimana Florence, Uwingabire Liliane, Mukamurara Ernestine, Uwambaje Ernestine, Nyiramakomari Emerienne, Uwamariya Marie Claire, Murorunkwere Marie Chantal na Uwera Ndabazi Liliane.
Imigabo n’imigambi yabo, ihuriza hamwe ku kuzakora ubuvugizi mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.
Umukandida Nyiramakomari Emiliene uri mu burezi kuva mu myaka 27 ishize, yavuze ko icyamutinyuye kwiyamamariza kuba umudepite, ari ukugira ngo habeho umuryango utekanye kandi ushoboye.
Yabwiye Inteko itora ko ari nimero ya 13 ku rupapuro rw’itora. Nibamutora bazaba batoye ubusugire n’ubuvugizi budaheza mu cyerekezo 2030.
Uwingabire Liliane na we uri mu biyamamaza, afite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amasomo y’iterambere ndetse yanaminuje mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Kugeza ubu arikorera kandi ari mu nzego z’abagore mu Murenge wa Nduba atuyemo.
Ku rupapuro rw’itora ni nimero 10. Yabwiye inteko itora ko aramutse atowe yatanga ibitekerezo ku gukora ubuhinzi busagurira isoko.
Azakora ubuvugizi ku nyungu itangwa muri banki bityo ikava kuri 18% ikamanuka.
Akomeza agira ati: “Kuntora ni ukugira igisubizo cy’umuryango utekanye kandi uzira igwingira.”
Uwamariya Marie Claire nimero ya 14 ku rupapuro rw’itora, yaminuje mu bijyanye n’imibanire y’abantu akaba ari Komiseri w’uburezi mu Muryango uharanira ubwigenge, agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda).
Yakoze ubushakashatsi mu mirimo yo mu rugo umugore akora. Naramuka atowe, ashaka ko iyo mirimo yahabwa agaciro kuko ngo iyo ubajije umugore icyo akora, avuga ko nta cyo akora kandi ngo arera abana.
Ati: “Nerekanye yuko umugore ashoboye kandi ahawe ijambo yagira icyo ageraho.”
Aramutse atowe ibibazo abagore bafite yiteguye kujya abigeza ku Nteko Ishinga Amategeko bikabonerwa umuti.
Yavuze ko azakora ubuvugizi ku buryo hazatorwa itegeko rihana buri mubyeyi wigize ntibindeba ku mwana we uri mu muhanda.
Uwamariya yavuze ko azagira uruhare mu gukora ubukangurambaga kugira ngo n’abagabo bajye bakora imirimo yo mu rogo.
Yagize ati: “Hakwiye ubuvugizi kugira ngo hajyeho amategeko arengera abagore bakora imirimo iciriritse ndetse hagakorwa ubugizi bwo gushyiraho ikigega cyo kubarengera kugira ngo nabo bashobore kuzamuka kimwe nk’abandi bantu.”
Uwambaje Ernestine na we wiyamamarije imbere y’inteko itora muri Kicukiro, yavuze ko azagira uruhare mu kugenzura imikorere y’inzego za Leta.
Ibitagenda neza azabikorera ubuvugizi abigeze ku Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Afatanyije n’inzego bireba mu rwego rwo guteza imbere Umuryango utekanya, azimakaza imibanire myiza no guharanira ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.
Kanyange Phoëbe na we uri mu biyamamaje, afite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza aho yaminuje mu bijyanye n’ubuzima bw’abaturage.
Yavuze ko natorwa azakurikirana ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa mu mategeko.
Akomeza agira ati: “Nintorwa nzaharanira ko Nyarwandanda agira imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze ndetse akazaharanira ko umugore aba umwe mu bafata ibyemezo bibereye u Rwanda.”
Mukarwego Umuhoza Immaculée, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko abagore bose biyamamaje babona bashoboye ariko ko bagomba gutora Babiri muri 16.
Bifuza ko abazatorwa bazazana ibisubizo bisubiza ibibazo biri mu muryango bashingiye ku cyerekezo cy’igihugu.
Ati: “Dufite ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5, kugira ngo cya cyerekezo tukigeremo umwana urimo kuvuka uyu munsi azashobore kuba afite ubushobozi bwo kujya ku murimo agahangana n’abandi, aho niho dushaka bwa buvugizi ku kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Abagore 16 barimo kwiyamamaza mu cyiciro cyihariye cy’abagore bazahagararira Umujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko, bazongera kwiyamamaza tariki 06 Nyakanga 2024 mu Karere ka Nyarugenge.
Mukarugira Charlotte
July 4, 2024 at 9:52 amNdashima Kandi nshyigikiye umukandida Depite nimero 13 Nyiramakomari Emirienne kubera ko umuryango utekanye ariwo soko y iterambere amahoro umuco n ibindi.
Iyo umuryango utekanye n,igihugu kiba gitekanye.Iterambere rikihuta.
Tumushyigikire azavuganire umuryango nyarwanda.