Inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta, bireberera abana basabye ko hagira igikorwa ngo abangavu baterwa inda bajye bafashwa gusubira ku mashuri kuko byagaragaye ko hari benshi batayasubiramo nyuma guhura n’icyo kibazo.
Byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zirimo abahagarariye Minisitiri y’Uburezi, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), n’imiryango itari iya Leta irimo uwa Happy Family Rwanda Organisation (HFRO).
Baganiraga ku mbogamizi zihari zituma abangavu batawe inda badasubira ku mashuri uko bikwiye. Imibare igaragaza ko mu 2016 kugeza mu 2024 imibare yagiye ishyirwa ahagaragara yerekanye ko abangavu bose batewe inda barenga 117 000.
Ni mu gihe umuryango utari uwa Leta, Women Initiative wagaragaje ko 35% by’abangabu, wakoze ubushakashatsi mu Turere twa Kamonyi, Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi na Rubavu, usanga abangavu badasubira ku mashuri.
Gikundiro Marlene Queen, umwe mu batewe inda akiri muto, yabwiye itangazamakuru ko impamvu zituma abana bata amashuri akenshi nyuma yo guterwa inda, ari uko imiryango imutererana ndetse no kubura umuganiriza ngo yumve ko gusubira ku ishuri ari ingenzi.
Yagize ati: “Umuntu akwiye kubanza koroherwa mu mutwe, igikomere kibanze cyorohe, kugira abone uko asubira ku ishuri.”
Yongeyeho ati: “Byari mu bihe bya Guma mu rugo nterwa inda, ubuzima bwo mu mutwe ni ngomba cyane. Namaze imyaka 5 ntarasubizwa mu ishuri, naregerewe abantu banyereka ko ngomba gusubira mu ishuri menya ko ubuzima bwanjye na bwo bugomba gukomeza.”
Umuyobozi wa RFRO, Nsengimana Rafiki Justin yasobanuye ko gutegura ibyo biganiro ari muri gahunda yo kubwira inzego ko abo bana b’abakobwa babangamiwe, bityo ko ari bo kwitabwaho kugira ngo batere imbere.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye gisaba guhagurikirwa no gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa babyaye, kugira ngo basubira mu buzima busanzwe. Iyo urebye ubona baratakarijwe icyezere ariko babonye ubafasha gusubira mu ishuri bituma batera imbere.”
Yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu guhangana n’abantu babatera inda, bagakurikirwana mu butabera.
Umukozi wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Hitimana Jean Baptiste yagaragaje ko abantu badakwiye guhishira ihohoterwa rikorerwa abana.
Yasabye ko abangavu bahohoterwa ntawe ukwiye kubahunga ahubwo inzego zose yaba iza Leta, iz’abikorera imiryango itari iya Leta n’abantu kigiti cyabo bakwite guhagurukira gufasha abo bana bahuye n’ibibazo byo guterwa inda bagasubizwa mu mashuri.
Mu mpera z’Umwaka wa 2024, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yatangaje ko abangavu 22 454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.
Ni mu gihe imibare y’abangavu baterwa inda irushaho kwiyongera uko imyaka igenda ikurikirana, ndetse muri rusange abamenyekana ni abatwite bakabyara.
Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19 701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23 111, na ho mu 2022 bagera kuri 24 472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22 055.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.
Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.