Kigali: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barishimira iterambere bagejejweho
Ubukungu

Kigali: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barishimira iterambere bagejejweho

KAYITARE JEAN PAUL

March 15, 2026

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barimishimira iterambere bamaze kugeraho, bakiyemeza ko bazakomeza kurisigasira. Babigarutseho mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026.

Mukankumbuye Madine, umunyamuryango utuye mu Kagari ka Rwesero mu Mudugudu w’Icyitegerezo mu Murenge wa Kigali, yishimira ko hari ibyo bagezeho birimo kuba bafite umuhanda. Agira ati: “Ibyo tumaze kugeraho; twabonye umuhanda, ubundi hari amashyamba, kugenda bigoranye no kugira ngo ubone moto ari ikibazo. Ubu imodoka zirahanyura, kwivuza biroroshye kuko ugera kwa muganga bitagoranye.”

Bifuza ko imihanda y’imigenderano yakongerwa kuko ari mikeya bityo imibereho yabo ikaba yarushaho gutera imbere.

Ugirashebuja Céléstin icyo yishimira bagezeho mu Murenge wa Kigali, ni ukuba imiturire yaravuguruwe bakaba batura ku buryo bwubahirije amategeko. Yagize ati: “Mbere hano hari amashyamba ariko ubu hakaswe amasite, abantu barimo kugenda batura ku buryo bwemewe n’amategeko.”

Mu myaka 5 ishize ahamya ko hari byinshi bimaze kubakwa mu Murenge wa Kigali bikozwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi. Muri byo, harimo imihanda, inzu avuga ko zisobanutse n’ibindi. Ati: “Ubundi mbere y’imyaka 5 ishize nta nzu yari ihari isobanutse, ubu zirahari kandi nyinshi ibintu navuga ko bigaragaza iterambere turimo kugenda tugeraho.”

Karangwa Alex, Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kigali, na we ahamya ko mbere y’imyaka 5 muri uyu Murenge hari inyuma cyane, hari igiturage kitagaragara nk’aho ari Umujyi.

Ibi abishingira ko mu 2006 ari bwo aka gace kagizwe Umujyi wa Kigali kuko mbere kari muri Kigali Ngari muri Komini Butamwa. Ati: “Mbere y’imyaka itanu nta kintu cyagaragaraga hano, urebye habaye ahantu aho tuboneye uyu muhanda uva kuri Ruriba ukagera i Nyamirambo.

Iki ni igikorwa dushimira cyane Umuryango FPR-Inkotanyi wadufashije gukora ubuvugizi, bituma tubona uyu muhanda, binatuma Abanyarwanda batinyuka kuza kubaka hano kandi bubaka neza bijyanye n’Umujyi wa Kigali.”

Ibindi Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira mu Murenge wa Kigali, ni uruganda rwa Ruliba n’isosiyete y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahaye akazi abatuye Umurenge wa Kigali.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama n’uwa Bwiza yubatswe, ashimangira ko ari bimwe mu bikorwa remezo byatanze akazi ku bihumbi by’abaturage, bituma imibereho yabo ihinduka.

Harindintwari Cedrique, Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kigali, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira ko Umuryango ari umucunguzi w’Abanyarwanda kuko wabakuye mu icuraburindi ry’amacakubiri. Yavuze ati: “Kuba RPF-Inkotanyi yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikunga Abanyarwanda, ni ikintu Abanyamuryango muri rusange twishimira.”

Harindintwari avuga ko ibimaze kugerwaho mu Murenge wa Kigali, babikesha FPR-Inkotanyi. Bimwe mu bimaze kugerwaho avuga, ni imihanda, imiturire myiza, umutekano n’imiyoborere myiza.

Mu myaka itanu iri imbere biteguye gukora byinshi byiza kandi vuba. Bimwe mu byo bateganya, ni uko nta gwingira rigomba kugaragara mu Murenge wa Kigali bikajyana n’uko nta mwana ugomba guta ishuri.

Mbabazi Anne, Visi Chairperson wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, yasabye abanyamuryango kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko atuma badatera imbere.

Yabasabye kandi kurwanya igwingira, utujagari bityo bakagira Kigali icyeye kandi itekanye. Ati: “Nidufatanya twese, tuzafasha Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kwesa imihigo.”

Umuhanzi Eric Senderi wamenyekanye nka International Hit ari mu bifatanyije n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kigali kwishimira ibyo bamaze kugeraho.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kigali barishimira iterambere bamaze kugeraho
Harindintwari Cedrique, Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kigali
Mbabazi Anne, Visi Chairperson wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA