Kigali: Abapolisi bahize abandi muri Karate bambitswe imidali  
Amakuru

Kigali: Abapolisi bahize abandi muri Karate bambitswe imidali  

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 20, 2024

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, irushanwa ry’umukino wa Karate rihuza amashami ya Polisi y’u Rwabda ryasojwe hatangwa imidali ku bahize abandi.

Ni amarushanwa yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwitegura irushanwa ry’uyu mukino ku rwego rw’Igihugu.

Ryitabiriwe n’abakinnyi 35 bahagarariye abandi, bahatanye mu byiciro birimo Kata na Kumite mu bagore n’abagabo.

Umuhango wo gutangiza iri rushanwa  wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza.

Witabiriwe kandi n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) Damien Niyongabo, Uhagarariye Ishyirahamwe ry’u Buyapani rya Karate mu Rwanda (JKA Rwanda) Rurangayire Guy n’Umuyobozi wa Karate muri Polisi y’u Rwanda ACP (Rtd) Reverien Rugwizangoga.

Mu gusoza iri rushanwa rya Karate hatanzwe ibihembo kubitwaye neza mu byiciro byose ari byo Open Kata na Kumite mu bagabo n’abagore.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA