Kigali: Abaturage bishimiye kwitorera abayobozi b’Umudugudu
Amakuru

Kigali: Abaturage bishimiye kwitorera abayobozi b’Umudugudu

ZIGAMA THEONESTE

October 24, 2026

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bitabiriye amatora y’inzego z’ibanze yabaye ku wa 24 Ukwakira 2026, bavuga ko bishimiye kwihitiramo abayobozi bizeyeho kubageza ku iterambere no kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo. Abatowe ni abagize Komite Nyobozi z’Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, ndetse n’abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage.

Umunyamakuru wa Imvaho Nshya yasuye ibiro by’itora bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, asanga abaturage bitabiriye amatora, bafashwa n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kubahiriza amabwiriza agenga itora. Nyuma yo gutora, amajwi yarabarurwaga, hagatoranywa abakandida bagize amajwi menshi mu myanya bahataniraga.

Abaturage bishimiye kwihitiramo abayobozi bababereye

Mbirije Pascal, utuye mu Mudugudu w’Urugwiro, yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu gutora abayobozi yizeyeho kubageza ku iterambere. Yavuze ko yageze ku biro by’itora saa moya n’iminota 16, ashimishwa n’uko yakiriwe n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Yagize ati: “Gutora ni byiza kuko dushobora kwihitiramo abayobozi batubereye. Icyo tubasaba ni ukutwegera, bakadutega amatwi kugira ngo tuganire ku bikorwa by’iterambere.”

Hategekimana Cassim na we yavuze ko yitabiriye amatora agamije guhitamo abayobozi yizeyeho kumufasha kugera ku byo yifuza.

Ati: “Twitoreye abayobozi bacu kuko twizeye ko bazadufasha kugera ku byo twifuza. Umuntu natoye nabonaga ari umuntu mwiza no mu buzima busanzwe, kandi ndizera ko afite ubushake bwo kutugeza ku iterambere. Twageze ku biro by’itora baratwakira, kandi abakozi bashinzwe amatora badufashije gutora neza.”

Yashishikarije abandi baturage gushishoza mu gihe bahitamo abayobozi, bagatora abo babona ko bashoboye, kandi bagakomeza kubagezaho ibitekerezo byubaka.

Urubyiruko na rwo rwitabiriye amatora

Urubyiruko rwitabiriye amatora ku biro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, ruvuga ko gutora abayobozi b’Umudugudu ari ingenzi kuko bibafasha kubamenya, bityo igihe bafite ibibazo bakeneye ko bikemurwa bakabagana.

Nsengiyukuri Daria yavuze ko yitabiriye amatora kugira ngo amenye abayobozi bazajya bamufasha igihe ahuye n’ikibazo. Ati: “Twaje gutora kugira ngo tumenye abayobozi bacu, ku buryo igihe tugize ikibazo, tumenya uwo twagana kugira ngo adufashe kugikemura.”

Yashimangiye ko kwihitiramo abayobozi ari ingenzi kuko bituma abaturage bagira uruhare mu guhitamo abantu babona ko bashoboye kubahagararira.

Uwase Chanceline na we yavuze ko yishimiye kwitabira amatora, ashimangira ko ari uburyo bwiza bwo kumenya abayobozi no kumenya abo yagezaho ibibazo bye. Ati: “Ni byiza kwitorera abatuyobora. Ndabyishimiye, kuko ubu ngiye kujya menya uwo nagezaho ikibazo igihe cyose nkigize.”

Ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze

Amatora y’inzego z’ibanze azakomereza ku nzego zitandukanye, kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, ndetse no ku bahagarariye ibyiciro byihariye by’abaturage, birimo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, kugeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali no ku Nzego z’Igihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igaragaza ko amatora yatangiriye ku rwego rw’Umudugudu ku wa 24 Ukwakira 2026, akazakomereza ku Kagari, ku Murenge no ku Karere, hakurikijwe ingengabihe yateganyijwe.

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026, hatowe abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, abakandida babiri b’abagore bazatoranywamo abahagararira abagore mu Nama Njyanama y’Akagari ku kigero cya 30%, ndetse n’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu.

Ku wa 31 Ukwakira 2026, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari, hatorwe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore, abakandida bahagarariye abagore mu nzego zibishinzwe, abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.

Ku wa 7 Ugushyingo 2026, hazatorwa abahagarariye ibyiciro byihariye, abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Umurenge. Hazatorwa kandi abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, hamwe na Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge.

Kuri iyo tariki kandi, hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere. Ibyo bikorwa bizakomeza kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026, bivuze ko abaziyamamariza kuyobora uturere bazamara iminsi 15 biyamamaza.

Ku wa 14 Ugushyingo 2026, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere.

Ku wa 17 Ugushyingo 2026, hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko abagore bagomba kugira nibura 30% by’imyanya muri izo nama.

Ku wa 21 Ugushyingo 2026, hazatorwa abajyanama umunani rusange bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere.

Ku wa 24 Ugushyingo 2026, hazatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere.

Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi b’Akarere bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ku wa 28 Ugushyingo 2026, hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Inama y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Ku wa 30 Ugushyingo 2026, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.

NEC igaragaza ko inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye ku wa 15 Ukuboza 2026, mu gihe raporo rusange y’amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.

Abazatorerwa izi nshingano mu nzego z’ibanze bazagira manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.

Amatora yabaye mu buryo butaziguye
Aha ni kuri Site ya Norvege mu Karere ka Nyarugenge
Abaturage bitabiriye amatora ku bwinshi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA