Kigali: Abayobozi bakuru b’inganda z’ibikoresho bya gisirikare mu nama yo guteza imbere ubufatanye
umutekano

Kigali: Abayobozi bakuru b’inganda z’ibikoresho bya gisirikare mu nama yo guteza imbere ubufatanye

Imvaho Nshya

March 10, 2026

Abayobozi Bakuru b’inganda za gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye i Kigali mu nama y’iminsi itatu kuva ku wa 10 kuzageza ku wa 12 Werurwe 2026, bagamije gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho ibikorwa remezo by’inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa.

Iyi nama iri kuba hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Amasezerano ya EAC yerekeye ubufatanye mu bijyanye n’ingabo n’umutekano, ndetse hakurikijwe gahunda y’ibikorwa by’Urwego rw’Ingabo rwa EAC y’igihe cya Mutarama kugeza muri Kamena 2026.

Atangiza iyi nama, Brig. Gen. Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, yavuze ko iyi nama igaragaza ubushake busesuye bw’inzego z’ingabo zo mu bihugu bya EAC bwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu rwego rw’umutekano no kongera ubushobozi bw’Akarere.

Yagaragaje ko inganda za gisirikare zifite uruhare rukomeye mu gufasha ingabo gukora neza, binyuze mu kubona ibikoresho by’ingenzi ku gihe, serivisi zo gusana no kubungabunga ibikoresho, ndetse n’ubushobozi bwa tekiniki bukenewe.

Yanavuze ko inganda z’umutekano zigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda, guhanga imirimo, no guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ubufatanye muri uru rwego butanga amahirwe menshi. Binyuze mu gukoresha hamwe inganda za gisirikare, dushobora gukoresha neza umutungo dufite, kongera ubushobozi bw’akarere, no guteza imbere gusangira ubumenyi, ubuhanga n’ikoranabuhanga.”

Brig. Gen. Karuretwa yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bigize EAC mu guteza imbere gahunda zifasha gushimangira umutekano rusange, udushya mu ikoranabuhanga, n’iterambere ry’inganda.

Umuyobozi w’inama, Eng. James Mutamba wo mu Kigo cy’Inganda cya Leta ya Uganda (National Enterprise Corporation), yavuze ko yishimiye iyi gahunda.

Yagaragaje ko inama nk’izi ari ingenzi mu gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya EAC, kuko bituma bishobora gusangira ibikorwa remezo n’ubushobozi biri mu Karere aho gukomeza kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka hanze y’Akarere.

Ibihugu bya EAC byamaze guteza imbere ubushobozi bwihariye mu gukora ibikoresho bya gisirikare, bityo ubufatanye mu Karere bukaba bufatika kandi buteza imbere ubukungu.

Ibihugu byitabiriye iyi nama ni u Burundi, Kenya, Somalia, Tanzania, Uganda n’igihugu cyayakiriye ari cyo u Rwanda.

Brig. Gen. Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda

Amafoto: RDF

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA