Kigali: Abayobozi bashya b’Urugaga rw’Abikorera bijeje ubuvugizi no guteza imbere ubucuruzi
Ubukungu

Kigali: Abayobozi bashya b’Urugaga rw’Abikorera bijeje ubuvugizi no guteza imbere ubucuruzi

KAYITARE JEAN PAUL

March 11, 2026

Ubuyobozi bushya bwatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Mujyi wa Kigali, bwijeje Abikorera kuzabakorera ubuvugizi, guteza imbere ubucuruzi, gushishikariza abacuruzi gusora ndetse no gukorana n’inzego za Leta.

Ndarubogoye Abdul yagiriwe icyizere adahari atorerwa ku mwanya wa Perezida wa PSF, Tuyisenge Emmanuel Visi Perezida wa Mbere, Rugera Jeannette Visi Perezida wa Kabiri.

Tuyisenge Emmanuel, Visi Perezida wa Mbere wa PSF mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko nk’umuntu usanzwe ari muri PSF hari imbogamizi nyinshi abacuruzi bahura na zo, bityo ko icyo bagiye gukora ari ubuvugizi.

Ati: “Gahunda ni ugukorana n’inzego za Leta, tugakora ubuvugizi, tugateza imbere ubucuruzi no kwikorera muri rusange bidufasha kwiteza imbere.

Turacyafite umubare munini w’abakora ubucuruzi butanditse, tuzakora ubuvugizi kugira ngo bwandikwe, ibyo bizafasha abikorera gutera imbere cyangwa kwaguka hakabaho n’amahirwe yuko imisoro iboneka.”

Yahamirije Imvaho Nshya ko bazagira uruhare mu gushishikariza abacuruzi gukorera hamwe no kubakangurira gukora ishoramari rigezweho kandi rikorera igihugu rikanasagurira ibindi bihugu bituranyi no hanze yabyo.

Tuyisenge yijeje ko bazakorana neza n’Abikorera bo mu Turere; yaba inzego zo ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi no gufatanya kubaka urugaga rw’Abikorera mu buryo buhindura ubukungu bw’Igihugu.

Rugera Jeannette watowe nka Visi Perezida wa Kabiri, avuga ko umusanzu we ari ugushishikariza Abikorera gukomeza kuba mu Rugaga rw’Abikorera n’abatarurimo akabashishikariza kurujyamo.

Akomeza agira ati: “Ni ukubumvisha ko kuba mu Rugaga rw’Abikorera bibafitiye akamaro kuko iyo abantu bishyize hamwe bahuza n’imbaraga.

Ikindi ni ugukora ubuvugizi no gukomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere mu bijyanye n’ubucuruzi no gufatanya na Leta mu nzego z’igihugu.”

Evariste Nkundimana, umwe mu bikorera bitabiriye amatora ya PSF mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Imvaho Nshya Abayobozi bitoreye babitezeho byinshi birimo ubuvugizi ku mbogamizi bajyaga bahura nazo, guhugura Abikorera no kubagezaho gahunda za Leta zigezweho.

Ati: “Imbogamizi duhura nazo mu bucuruzi bwacu akenshi usanga akenshi ari ibiba bishingiye ku myumvire mikeya y’abakora ubucuruzi ku bijyanye no gusora, aho umuntu aba atazi umusoro azasora n’igihe azawusorera, ni byinshi mu by’ukuri tubitezeho.”

Martine Urujeni, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko Umujyi wa Kigali wijeje ubufasha abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera batowe hagamijwe kwihuta mu bukungu no kongera imisoro.

Yagize ati: “Gukusanya imisoro ni hamwe mu ho dufite icyuho cyane cyane mu bantu bikorera bishyura imisoro, tuzafatanya rero kubageraho kugira ngo nabo babashe kujya muri gahunda nk’iyo abari muri PSF bafite kuko tubigendanamo neza kandi bikagenda neza bityo tubashe kwinjiza imisoro.”

Urugaga rw’Abikorera (PSF), ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 1999 hagamijwe guhuza no kuvuganira abikorera, guteza imbere ubucuruzi no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. 

Rufite inzego z’ubuyobozi guhera ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Igihugu aho rutanga ubuvugizi mu kugabanya imbogamizi z’ubucuruzi.

Urugaga rw’Abikorera rwatangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari hakenewe urwego ruzahura ubukungu kandi rukagura ibikorwa by’abikorera hakiyongeraho kuba rukorana na Leta mu guteza imbere Igihugu.

PSF ishingiye ku nzego z’ibanze; Akagari, Umurenge, Akarere ndetse no kugera ku rwego rw’Igihugu. Yibanda ku guhanga imirimo, gushishikariza ishoramari n’ubuvugizi ku bakora ubucuruzi. 

Itegura imurikagurisha mpuzamahanga, Expo, rihuza abikorera bo mu Rwanda n’abo mu mahanga ndetse ikanavugurura uburyo bw’ubucuruzi.

Ndarubogoye Abdul yagiriwe icyizere adahari atorerwa ku mwanya wa Perezida wa PSF
Tuyisenge Emmanuel, Visi Perezida wa Mbere wa PSF mu Mujyi wa Kigali na Rugera Jeannette, Visi Perezida wa Kabiri wa PSF mu Mujyi wa Kigali
Evariste Nkundimana umwe mu bitabiriye amatora ya PSF mu Mujyi wa Kigali
Abari bagize Inteko y’itora mu rwego rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA