Abenshi mu bo Imvaho Nshya yaganirije mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bemeza ko iyo biyumvamo ibimenyetso by’indwara, bajya kugura imiti muri farumasi ijyanye n’ibimenyetso bafite, babona itabavuye cyangwa baremba bakabona kujya kwa muganga.
Umwe muri batanu ni we wavuze ko arwara rimwe nko mu myaka itatu kandi iyo indwara ije imuzahaza bigatuma ajya kwivuza kwa muganga, agafata imiti muri farumasi yandikiwe na muganga.
Umwizerwa Adeline utuye mu Murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro, avuga ko ajya kwivuza kwa muganga iyo arembye ariko ubusanzwe ngo iyo yumva arwaye byoroheje agura imiti muri farumasi.
Yagize ati: “Ubu se waba wumva urwaye umutwe cyangwa wiyumvamo ibimenyetso bya malariya ukajya kwa muganga? Ugura ibinini by’umutwe cyangwa Coartem byakwanga ukabona kujya kwivuza.”
Sindikubwabo Fred, wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, na we yemeza ko bidakunze kumubaho ko icyo arwaye cyose yirukira kwa muganga ahubwo yigurira imiti ikaba ari yo imukiza.
Yagize ati: “Iyo numva nginze ibicurane, umutwe, cyangwa inkorora ngura ibinini kuko mba numva atari indwara najyana kwa muganga.”
Mu bandi babajijwe, umwe gusa ni we wemeza ko ajya kwivuza kwa muganga mu gihe abandi bavuga ko bafashwa n’imiti barangiwe na bagenzi babo bigeze kugira ibimenyetso by’uburwayi nk’ibyabo, cyangwa ukora muri farumasi akabaha imiti bitewe n’ibyo bimenyetso bafite.
Ku rundi ruhande, ababajijwe bemeza ko kwivuza gutyo bishobora kugira ingaruka zirimo n’urupfu mu gihe bafashe imiti itajyanye n’uburwayi cyangwa bakaba barembywa n’indwara batazi.
Sindikubwabo yakomeje agira ati: “Hari ubwo ushobora gufata imiti ya malariya wenda urwaye nka tifoyide kuko byenda guhuza ibimenyetso ugasanga iranaguhitanye.”
Abaganga mu bitaro bitandukanye bavuga ko kugura imiti muri farumasi utandikiwe na muganga ari amakosa ashobora gutera ingaruka zirimo kuremba, kuba umubiri watakaza ubushobozi bwo kuvurwa n’imwe mu miti, gutinda gukira n’izindi.
Dr. Kubwayo Didier ukorera mu Bitaro bya Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo agira abantu inama yo kubanza kwisuzumisha hagafatwa ibizamini, umurwayi akandikirwa imiti na muganga ubifitiye ububasha aho kwivuza magendu.
Ati: ”Turashishikariza abantu mbere yuko bajya gusaba imiti muri farumasi babanze bajye kwa muganga basuzumwe. Iyo wihaye imiti ugasanga iyo ufashe idahuye n’uburwayi ufite akenshi biba bizagira izindi ngaruka mu gihe kizaza.”
Yongeyeho ko hari indwara zihuza ibimenyetso ariko atari zimwe ahubwo ibyo bimenyetso bishobora guterwa n’ubundi burwayi, bigasaba umuntu wabyize ngo abihuze n’ibizamini byafashwe na laboratwari kugira ngo handikwe umuti uboneye.
Mukantaganda Angelique, Umuforomo ku Bitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko hari abarwayi babagana bavuga ko banyoye imiti barangiwe na bagenzi babo bikagira ingaruka zirimo no kuba bigorana kubavura.
Yagize ati: ”Duhura n’abo babyeyi akaza akakubwira ati umubyeyi duturanye yandangiye umuti runaka ko uvura inkorora, inzoka, akaba yawugura akawukoresha. Ariko ibyo bintu ni bimwe mu biri kuduteza ibibazo, kugeza ku rwego umuntu wakunze gukoresha iyo miti atayandikiwe nyuma twayimuha ntigire icyo imumarira.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Abana mu Rwanda, Prof. Tuyisenge Lisine, asaba abantu kwirinda kwivuza magendu kuko abakora muri farumasi batanga imiti yanditswe na muganga ariko batavura.
Agira ati: ”Umuntu urwaye ajye kwa muganga kuko muganga ni we umenya ati iyi ndwara iravurwa n’uyu muti cyangwa si wo.”
Abo baganga basaba abakora muri farumasi kujya batanga imiti yanditswe na muganga gusa.
Dr. Kubwayo ati: ”Abakora muri farumasi nabasaba ko aho guha abantu imiti babanza kureba ko bayandikiwe na muganga kuko iyo awumuhaye ntabwo aba azi neza icyo avuye.”
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gisaba abantu gufata imiti bandikiwe na muganga no kwirinda kwivuza magendu kuko biri mu byabarinda udukoko dufite ubudahangarwa twibasira umubiri tutagishoboye kuvurwa n’imiti.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima muri RBC, Dr. Mukagatare Isabelle, agira ati: “Utwo dukoko ntiturebeshwa amaso, bisaba ko laboratwari iba ifite ubushobozi igapima ikamenya ngo iki kizamini udukoko twasanzwemo twicwa n’uwuhe muti?”
Dr. Mukagatare asaba abantu kwivuza uko bikwiye no gufata imiti neza hakurikijwe uko bayandikiwe na muganga.
RBC igaragaza ko umwaka ushize hari laboratwari 6 mu gihugu zari zifite ubushobozi bwo gupima utwo dukoko ariko ubu hongereweho laboratwari 12 kandi umwaka wa 2025, ushobora kurangira zarabaye 20.

