Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abakirisitu ko Pasika yababera igihe cyo kwakira amahoro ya Kirisitu kandi ikaba urumuri rutsinda imbaraga z’umwijima n’ikibi bikomeje kwarika no gushinga imizi mu mitima ya benshi.
Yabigarutseho mu gitaramo cya Misa ya Pasika yabereye muri Paruwasi Katedarali Saint Michel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 04 Mata 2026.
Arikiyepisikopi Kambanda yavuze ko Pasika ikwiye kubera Abakirisitu urumuri kuko Yezu amaze kuzuka mu bapfuye, yabonekeye abakunzi be n’abamwemeye; agahinda kagasimburwa n’ibyishimo by’izuka, gushidikanya bigasimburwa n’ukwemera, guhungabana bisimburwa n’ituze.
Yagize ati: “Pasika nitubere igihe cyo kwakira amahoro ya Kristu no kuyaha abandi. Nitwakire urumuri rwa Pasika rutume tubona by’ukuri. Nirutsinde ubuhakanyi n’imbaraga z’umwijima zigenda zifata intera mu mitima ya benshi muri iki gihe.”
Yagaragaje ko ukwemera guhamye ari ryo shingiro rya byose asaba Abakirisitu gushinga imizi mu kwemera kuko ukwemera gucye gushyira Isi mu icuraburindi y’ibibazo biyugarije birimo; intambara, ubugome, gusenyuka kw’imiryango n’ibindi bibazo ihanganye na byo.
Yongeyeho ati: “Ukwerera ni ryo shingiro rya byose, ibibazo tubona, ingo zisenyuka, intambara kuri iyi si, inabi n’ubugome, byose ni ibigaragaza ukwemera guke. Kirisitu wazutse adutsindire ingeso mbi n’inzangano, adukure mu mwijima w’icyaha maze adushyire mu rumuri rwe rw’agatangaza.”
Arikiyepisikopi wa Kigali Karidinali Kambanda yabasabye kubera Kirisitu abahamya ba nyabo muri iyi Si, kandi Pasika ikabongerera imbaraga z’urukundo, ineza amahoro n’ukuri, ikabarinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubukozi bw’ibibi.
Yavuze ko Kirisitu yatsinze icyaha ndetse agatanga ubuzima bushya ndetse abahindura abana b’Imana, asaba Abakristu kudacibwa intege nibyo babona kuko hari benshi bataye inzira y’agakiza, ndetse bashishikariza n’abandi kuyireka ariko Pasika ikwiye kwibutsa gutakambira Imana ngo yigarururire imitima ya benshi.
Yagaragaje ko bakwiye kuva mu by’Isi bibahuma amaso ahubwo bakagira umwete wo gukorera Imana bimika urukundo kandi ntibatwarwe n’irari ry’ibintu.

