Yigishwa n’abarimu batazi ururimi rw’amarenga, n’abo bigana ku ishuri bose ni uko, uretse umwana wiga mu mwaka ubanziriza uwo yigamo umufasha gusobanukirwa ibyo yiga nubwo yiga imbere ye.
Uwo ni Icyizere D’Amour wisanze yiga mu mashuri asanzwe yigisha abana bumva bakanavuga, mu gihe we afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, urugendo bigoye kwiyumvisha ko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishami ry’amazi (Plumbing) mu Ishuri Ryisumbuye rya Tekiniki ‘Gatenga Don Bosco TSS.’
Yavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akura bamuryanira inzara ndetse ababyeyi baterwa agahinda n’amagambo mabi babwirwa n’inshuti, abo mu muryango ndetse n’abaturanyi bavuga ko ntacyo umwana wabo azamara kubera ubwo bumuga.
Nubwo yize amashuri abanza bimugoye ariko byaje kugorana kurushaho ubwo yisangaga mu iryo shuri rya Gatenga Don Bosco TSS riherereye mu Murenge wa gatenga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko akigera kuri icyo kigo yasanze nta munyeshuri n’umwe uzi amarenga bimutera kwibeba ku bwo kubura uwo baganira ndetse n’abarimu bamwigisha yasanze nta numwe uzi urwo rurimi, na byo bituma atangira kwibaza niba azashobora kwiga.
Kuva yatangira, iyo agize ikibazo cyangwa hari uwo ashaka kugira icyo abwira amwandikira mu Cyongereza yigiye mu mashuri abanza aho yigaga mu ishuri ryigisha amarenga, undi akaba yamusubiza.
Icyizere avuga akirangiza uwa kane, ageze mu gatanu yagize amahirwe kuri icyo kigo haza umwana uzi amarenga witwa ‘Irakoze Serge’ wahise aba inshuti ye atyo ubu bakaba baganira; ari na we umufasha kubaza abarimu ibyo atumva akamufasha kubisobanukirwa cyangwa rimwe na rimwe ntabyumve bitewe n’uko amwiga inyuma.
Avuga ko kuba yigishwa n’abatazi amarenga bituma adatsinda neza mu ishuri bikamutera kwigunga no gucika intege akumva ashaka no kuva mu ishuri.
Ati: “Nshika intege nkiheba kuko hari ibyo usanga nsoma simbyumve umutwe ukandya nashaka uwo mbaza simubone nkumva nshatse kuva mu ishuri.”
Irakoze babaye inshuti ku bwo kumenya ururimi rw’amarenga, avuga ko akunda gucika intege akajya kumureba amubwira ko atagishaka kwiga kuko yumva ntacyo azimarira.
Irakoze avuga ko iyo amusanze ababaye bajyana kureba umwarimu wabigishije akongera kumusubiriramo ibyo bize amusobanurira.
Ati: “Ajya kureba mwarimu bakandikirana akamubaza mu nyandiko iyo batari kumvikana ku byo ari kubaza, aza kundeba mwarimu akambwira nanjye nkamusobanurira mu rurimi yumva.”
Abarimu bamwigisha bifuza kwiga ururimi rw’amarenga
Abarimu bigisha Icyizere n’abandi bigisha mu yandi mashuri batungurwa n’uburyo babona atsinda nubwo badashobora kumwigisha mu rurimi yumva.
Bahamya ko kuba uwo mwana yigishwa n’abarimu batazi amarenga ari imbogamizi ikomeye bagasaba ko abarezi bose bahabwa amahugurwa ku rurimi rw’amarenga cyangwa Icyizere bakamushakira umuntu wihariye wo kumufasha.
Kabeho Fabien, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Gatenga TSS, agira ati: “Imbogamizi dufite nta marenga tuzi kuko tugerageza kuvugana mu buryo bw’inyandiko. Haramutse hari nk’Abarimu bazi amarenga cyangwa bagahabwa amahugurwa byadufasha.”
Kabeho yongeyeho kuba abarimu batazi amarenga bigira ingaruka ku myigire ye kuko adatsinda ku rugero rushimishije ari na byo bituma asabira amahugurwa abarezi kugira ngo abo bana na bo bafashwe.
Ubuzima bwa Icyizere bwagoranye kuva mu bwana
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mushimiyimana Gloriose, umubyeyi wa Icyizere D’Amour, yagaragaje imbogamizi agifite mu myigire n’inzira iruhije yanyuzemo kugira ngo abe ageze mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye.
Mushimiyimana avuga ko umwana we yavutse nk’abandi ariko aza gutinda kumenya kwicara no kugenda kuko yagize imyaka ibiri atarabimenya.
Avuga ko Icyizere agize imyaka itatu ari bwo yamenye kugenda ariko ategereza ko avuga araheba. Ari muri icyo kigero ngo abantu baramuhwihwisaga ndetse bakamuryanira inzara bavuga ko yabyaye umwana ufite ubumuga.
Icyizere agize imyaka itandatu hari ‘Umubikira’ wamubajije impamvu umwana we atiga abura icyo amusobanurira ,ariko amurangira ishuri yamujyanaho rifasha abafite ubumuga.
Yaramwumviye akora ibishoboka amujyana mu iryo shuri yigayo amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye ari na ho yamenyeye kwandika ururimi rw’Icyongereza ari na rwo azi rwonyine rumufasha kugeza ubu.
Mushimiyimana avuga ko umwana we agisoza icyiciro cya mbere cy’abanza atagize amahirwe yo gutsinda ikizamini cya Leta ariko bitewe n’ukuntu yakundaga kwiga nyina afata umwanzuro wo kumushyira mu mashuri y’imyuga.
Ati: “Agitsindwa icya Leta, yarababaye arambaza ati Mama ubu nzabaho nte nzakora iki nintakomeza kwiga.?”
Avuga ko yakomeje kumurwanira ishyaka akamujyana mu mashuri y’imyuga ariko uwo bashakanye akamuca intege kuko n’uyu munsi atarumva neza ko umwana ufite ubumuga yakwiga nk’abandi.
Ikibazo cya Icyizere kigiye gukurikiranwa by’umwihariko
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga NCPD, yemeza ko muri rusange abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagifite imbogamizi mu myigire kuko abarimu benshi batazi amarenga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Ndayisaba Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kumva imbogamizi za D’Amour Icyizere bagiye gushaka uko bamufasha.
Agira ati: “Uwo mwana tuzamusura turebe imbogamizi afite nibirangira dushake igisubizo. Niba ari uguhugura abarimu kuri icyo kigo cyangwa n’ubundi buryo […] Icyo kibazo cye tuzakireba mu buryo bw’umwihariko.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ruvuga ko hari ingamba zo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko bagiye guhabwa abarimu aho biteganyijwe ko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2025-2026 bizatangira.
Dr. Flaura Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, avuga ko hari gahunda yo kongerera ubushobozi abanyeshuri biga mu mashuri Nderabarezi, muri TTCs uko ari 16 ku buryo bazajya barangiza bazi neza ururimi rw’amarenga nyarwanda.
Ati: “Ibyo bizabafasha kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bazajya bahura na bo igihe bahawe akazi ko kwigisha.”
Dr. Mutezigaju yemeza ko hari abarimu 300 bo mu Turere twa Nyanza na Huye bahuguwe umwaka ushize ku kurimi rw’amarenga nyarwanda.
Avuga ko hemejwe inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda ikaba ari nayo ishingirwaho iyo hatangwa amahugurwa mu gihugu cyose.
REB isaba abarezi kugira umutima wo kumva ko buri mwana wese ashobora kandi agomba kwiga hatagendewe ku bumuga cyangwa imbogamizi afite, n’igihe bagize amahirwa yo kubona amahugurwa ku rurimi rw’amarenga bakarwiga babishyizeho umutima.
Imibare ya REB yo mu mwaka wa 2024 igaragaza ko abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari mu mashuri ar 2,737.