Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yagaragaje ko amagare atwara abantu n’ibintu ari gushakirwa uburyo yavanwa mu bwikorezi mu Mujyi wa Kigali akaba yajya mu nkengero, hagakoreshwa ubundi buryo buhendutse, butekanye kandi butangiza ibidukikije.
Gusa iyo gahunda ntireba amagare y’abantu ku giti cyabo akoreshwa muri siporo no mu ngendo zijya cyangwa ziva ku kazi kuko yo azakomeza kongererwa inzira yagenewe mu mihanda itandukanye ya Kigali.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 09 Ukwakira 2025 ubwo Minisitiri muri MININFRA Dr Gasore Jimmy, yasubizaga Abasenateri ku ngamba zafashwe zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali.
Senateri Rugura Amandin yagaragaje ko bitewe n’umuvuduko mike amagare agendereho bijya biteza umuvundo mu muhanda ndetse byahura n’uko nta nzira zayo zihari, ugasanga byongereye ibyago byo kuba yakora impanuka.
Yagize ati: ”Amagare yongeye kudusatira mu Mujyi. Mbere bari barayashyize mu nkengero none ubu ngubu yagarutse. Igare rijya mu muhanda rwagati nta nzira zayo, nta n’umuvuduko riba rifite bigatuma umuvundo wiyongera n’ibyago byo kuba wamugonga. Ni ikibazo kuko igare ukojejeho gato ahita agwa kandi nta na kasike bagira.”
Nyuma yo kugaragaza izo mpungenge Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, yagarageje ko Leta ibona amagare mu buryo bubiri kuko hari amagare y’ubucuruzi atwara abantu n’ibintu, hakaba n’andi ya siporo kandi hari uburyo n’ingamba ziri gufatwa ngo ibyo bibazo bikemuke.
Yavuze ko ayo magare y’ubucuruzi atakagombye kuba mu Mujyi wa Kigali ariko kubera impamvu z’ubukungu agikora ariko hari kurebwa ingamba ku buryo hakoreshwa imodoka z’amashanyarazi mu bwikorezi.
Yagize ati: ”Amagare y’ubucuruzi atwara abantu n’ mizigo, mu byukuri ntabwo yagombye kuba no mu Mujyi wa Kigali. Amagare atwara urugi cyangwa urubaho mu muhanda ntabwo byakabaye kuba bihari, ariko kubera impamvu z’ubukungu ntitubikuraho ariko tugenda dushyiraho ingamba.”
Dr. Gasore yongeyeho ko itegeko rishya riteganya ko amagare ashobora kugira ibihano ahabwa by’amande mu muhanda ariko igihari ari uko hazakoreshwa imodoka z’amashanyarazi kuko bigaragara ko ziri kuzana ubwikorezi buhendutse ariko amagare akavamo.
Ati: “Icyo tubona ni ugushyira ingamba mu bindi nk’imodoka z’amashanyarazi ziri kuzana ubwikorezi buhendutse ku buryo twizera ko amagare azava mu bwikorezi mu Mujyi haba mu gutwara imizigo no gutwara abantu.”
Yongeyeho ko andi magare nk’aya siporo cyangwa iry’umuntu ku giti cye ajyana ba nyirayo mu kazi cyangwa gutembera, azakomeza gushyigikirwa anashyirirwaho inzira.