Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abaturage bo mu Mujyi wa Kigali kuba baretse kugana inkiko mbere yo kwiyunga ubwabo, kuko zibahenda mu gihe ibibazpo bafitanye byari kubona ubutabera busesuye bitabaye ngombwa ko batakaza igihe n’ubutunzi bakururana mu nkiko.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, yabigarutseho muri iki cyumweru, ubwo yasuraga abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo hagamijwe kubigisha uburenganzira bwabo ndetse n’inshingano zabo mu matageko, kubongerera ubumenyi mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.
Ni igikorwa cyatangiye ku ku wa mbere tariki ya 18 kugeza ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, aho Madamu Nirere yasuye abaturage b’Umurenge wa Remera akabashimira buri wese wagize uruhare muri iyi gahunda anasaba kwirinda amakimbirane no kutajya mu nkiko mbere y’ubwumvikane.
Madamu Nirere agaruka kuri iyi ngingo yo gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yemeje Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko (ADR) nk’umwimerere w’Abanyarwanda ufite inkomoko mu muco n’amateka byabo
Ni uburyo bwagiye bukoreshwa mu bihe bitandukanye kugeza no ku bihe bikomeye bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hifashishijwe Inkiko Gacaca nk’ubutabera bwunga.
Usibye no kuba ari ihame riri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ko ari ngombwa gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye, gushyiraho Politiki y’igihugu yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bigaragara no muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST 1).
Amahame agenderwaho harimo ko Abanyarwanda bajya baganira mu nzego zose mu bibazo bafite kugira ngo babikemure mu biganiro.
Umuvunyi Mukuru yagize ati: ‘’Kugeza ubu mu nkiko harimo imanza nyinshi z’ibirarane ahanini bitewe n’abatanga ibirego byinshi mu by’ukuri batanabanje kumvikana ngo bashake umuti kandi hari ibibazo bitakabaye binagera mu nkiko. Hari uburyo bwo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubuyobozi mu kumvikanisha abafitanye ibibazo kandi ibyo byose ni ubuntu nta kiguzi.”
Yongeyeho ko kujya mu manza bitwara umwanya n’amafaranga bityo ko umuntu yakabaye agana urukiko ari uko nta yindi nzira ihari yakoreshwa.
Urugero ni uko iyo hifashishijwe abahuza b’umwuga, hari amafaranga agenwa n’amategeko bagomba kwishyurwa bitewe na serivisi batanga ibatwara umwanya no kwihugura ku birego, aho iyo ari mu manza zaregewe inkiko, hari imbonerahamwe y’ibiciro byatanzwe kuva ku mafaranga y’u Rwanda 150,000 kugeza mafaranga 600,000 bitewe n’urwego urubanza rugezemo.
Muri iyi gahunda uretse kwigisha, abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakiriye banakemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe bidakemurwa
Ishusho rusange y’ibibazo byakiriwe mu iyi gahunda igizwe n’ibibazo by’ubutaka, imanza zitarangizwa, amakimbirane mu miryango, abimuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, irangamimerere, ubukangurambaga butarakorwa neza ku itangwa rya serivisi mu nzego z’ibanze n’ibindi.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madamu Yankulije Odette, yijeje abaturage ko nubwo hari ibibazo byahise bikemurwa, ibisigaye na byo bikeneye ubuvugizi bizakemuka vuba kuko ari ibisaba kuganirwaho n’inzego.
Yongeyeho kandi ko buri wese akwiye kwirinda kugira ikibazo ngo ahite yirukankira mu nkiko cyangwa se mu Bunzi kuko na bo ari umuryango winjira mu rukiko.
Yagize ati: “Si uko inkiko tutazishaka, oya! Ahubwo ni uko umuntu akwiye kubanza gusobanukirwa ko mu rukiko habamo gutsinda no gutsindwa, bityo rero ko umuntu yakagiyemo ari uko izindi nzira zose z’ubwumvikane zanze, abona nta yandi mahitamo afite.
Uretse kuba Urwego rw’Umuvunyi rwasuye abaturage b’Akarere ka Gasabo, iyi ni gahunda yatangiye mu Turere twose tw’Umujyi wa Kigali kuva tariki 26 Gashyantare 2024 hasurwa akarere ka Nyarugenge kakurikiwe n’aka Kicukiro.