Kigali: Batatu bafungiwe gukubita umushoferi w’ikamyo agapfa
Amakuru

Kigali: Batatu bafungiwe gukubita umushoferi w’ikamyo agapfa

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 5, 2022

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Muhizi Emmanuel wari umushoferi w’ikamyo waguye i Kabuga, Akarere ka Gasabo. 

Abakekwaho kwica Muhizi ukomoka mu Burundi ni Elie Ahishakiye wari Umuyobozi w’akabare Muhizi yakubitiwemo, Jean Claude Habiyaremye wagacungiraga umutekano, na Juvenal Nshizimpumu na we w’umusekirite.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo uko ari batatu bahondagura uwo mushoferi, baamuniga kugeza aheze umwuka. 

Umuvugizi wa RIB, Dr Thiery Murangira, yavuze ko Muhizi yapfuye taliki ya 28 Ugushyingo, nyuma yo guhondagurwa n’abo batatu bakekwaho kumuhohotera bikamuviramo urupfu. 

Dr Murangira yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abo bagabo/basore ubwabo biyemereye ko bakubise Muhizi mu rwego rwo kwihorera nyuma, y’uko muri Kanama we n’inshuti ye yitwa Arthur Niyonsenga bari bakubise inshuti yabo bakayikomeretsa. 

Icyo gihe iyo Niyonsenga yarafashwe arafungwa ariko Muhizi we ngo aratoroka akaba yari yongeye kugaragara ku kabare akeka ko byarangiye. 

Abakekwaho kwihorera bikaba byavuyemo urupfu, bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje ndetse byitezwe ko idosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cya vuba. 

Hagati aho, umurambo w’uyu musore woherejwe muri Laboratwari y’Igihugu kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse, yamenyekanye impamvu zifatika zateye urwo rupfu. 

Itegeko ry’u Rwanda riteganya ko abakekwa ni bahamwa no gukubita Muhizi bikamuviramo urupfu bazahanishwa  igifungo cy’inyaka iri hagati ya 15 na 20 n’ihazabu ya miliyoni 5 ariko zitarenga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda. 

TANGA IGITECYEREZO

  • Joas niyonkuru
    December 5, 2022 at 3:09 pm Musubize

    Ubwo bugizi bwanabi nkubwo ntibugira izina nishusho kk bavandimwe ntamunyarwanda ntamurundi menyako twese tuvamwe rr kurinda uhemukira Umuntu bigezaho mumenyeko atariragi ryiza burya Umuntu ubutare akozwemwo ntintaboneka rr tumenyeko kuvisha amaraso tuba duhonyanze ishusho y’umuremyi wacu kk we ubwiwe yasizeho amategeko abibuza ati”ntukice nn mubirengako menyako namwe muzosubirizwa munkoko numuhozi ariwe mana kibirengeye mwibukeko ivyomukora arikizira k’uhoraho.

  • Uwiringiyimana
    December 5, 2022 at 11:04 pm Musubize

    Gusa leta ukwiriye gusubizaho igihano cy’urupfu kuko abantu bakomeje guhohotera nurugomo rukabije kwica umuntu nguzafungwa hagati 15na20 icyo sigihano

  • Geo
    December 7, 2022 at 7:09 am Musubize

    Je ndashima yuko Urwanda ruriko rurakurikirana neza Iyo Dossier .ikireng,aho ico gihano ntigihagije Kuko Kwaka ubuzima uwundi n,icaha kibi kandi canyuma gikorerwa kiremwa Muntu .Uwushe uwundi nawe yabwirizwa kwicwa nawe niko Biblia ivuga !!

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA