Kigali: Bungutse ibibuga by’imikino ngororamubiri  n’iby’igisoro bigezweho
Siporo

Kigali: Bungutse ibibuga by’imikino ngororamubiri  n’iby’igisoro bigezweho

MUTETERAZINA SHIFAH

November 24, 2025

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali, kurushaho kubona aho kwidagadurira, hagiye gufungurwa ahantu hari ibibuga bigezweho bikorerwaho imyitozo ngororamubiri, n’ahakinirwa indi mikino irimo n’igisoro, kugira ngo barusheho kumera neza no kugira ubuzima buzima.

Ni ibibuga byubatse mu Murenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro byiswe ‘SportPark Kigali’, bikaba bigizwe n’ikibuga gito cy’umupira w’amaguru, aho kogera (Swimming pool), hari n’ahagenewe abana, hashyizwe ibikinisho byabo, aho gukorera imyitozo ngororamubiri hazwi nka Gym, n’ahakinirwa indi mikino irimo igisoro.

Ni umushinga w’Abanya Eritrea, basanzwe bafite ibibuga nk’ibyo hirya no hino ku Isi, bakaba barahisemo no kubyubaka mu Rwanda ku mugabane wa Afurika, nka kimwe mu bihugu bitekanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, Umuyobozi wa Sports Park Kigali, Yonas Hagos, yavuze ko ari Abanya Eritrea batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bahafite ibikorwa by’ubucuruzi hamwe n’ahandi muri Afurika.

Ati “Ariko ku bijyanye n’ibibuga bizakinirwamo imikino itandukanye n’imyitozo ngororamuri, twahisemo u Rwanda, kubera ko ari igihugu gitekanye kandi gifite isuku.”

Ni gahunda bavuga ko bashyizeho bagamije ko mu gihe imiryango igize umwanya wo kuba bari kumwe, babona ahantu ho gusohokera bakahishimira kandi bakahava bafite ubuzima bwiza.

Ati: “Turi hano kubera sosiyete, Sports Park ije gutanga urubuga rw’aho abanyempano babona aho gukinira, imiryango ikishimana n’abana babo, byose bihuzwa no kwidagadura biganisha ku buzima buzira umuze, kandi twashyizemo igisoro nk’umukino ukundwa mu muco w’Abanyarwanda.”

Nzayisenga Jean Rodrigue, uri mu bubatse ibyo bibuga, avuga ko bikozwe mu buryo buri wese ashobora kubona umukino akina kandi udaheza.

Ati: “Ibibuga byubakiwe Abanyarwanda, kandi muri bo harimo n’abafite ubumuga, ni yo mpamvu twabyubatse ku buryo bwose bitagira uwo byaheza kandi ashaka gukina no kwidagadura.”

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bikorwa bitandukanye byo gukora siporo n’imikino, hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, hanashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo byifashishwa muri iyo siporo,  bigenda byongerwa umunsi ku wundi kuko bikiri bike.

Bimaze kumenyerwa ko nibura inshuro ebyiri mu kwezi, abatuye mu Mujyi wa Kigali bakora Siporo rusange mu mihanda yabigenewe bakagira aho bahurira bagakora imyitozo ngororamubiri.

Ibibuga bya ‘Sports Park Kigali’, bikaba ari kimwe mu bizafasha mu kunganira gahunda isanzweho gukangurira abaturage gukunda no gukora Siporo.

Biteganyijwe ko ibyo bibuga bya ‘Sport Park Kigali’ bizafungurwa ku mugaragaro mu Ukuboza hagati ya tariki 13-14, bimurikirwa abaturage.

Ubuyobozi bwa Sports Park Kigali bavuga ko bahisemo kwita ku mikino n’imyidagaduro nk’musanzu wabo ku Rwanda
Imyitozo ngororamubiri yashakiwe ibikoresho bihagije
Mu mikino yazirikanwe harimo n’igisoro kiri mu mikino gakondo y’Abanyarwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA