Kigali: DJ Toxxyk afungiye kwica umupolisi amugonze agatoroka
Amakuru

Kigali: DJ Toxxyk afungiye kwica umupolisi amugonze agatoroka

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 21, 2025

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze Arnuad Shema wamamaye nka DJ Toxxyk, ukurikiranyweho  kugonga umupolisi wari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanga akamwica, yarangiza agatoroka. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, ibyo byago byabereye mj muhanda wo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Peyaje ahagana saa kumi n’imwe n’igice zo mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025. 

ACP Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko impanuka ikiba, DJ Toxxyk yahise ava mu modoka agacika. 

Ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi wo ku wa Gatandatu, ni bwo DJ Toxxyk yafatiwe mu Karere ka Karongi. 

ACP Rutikanga yahamije ko DJ Toxxyk kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo, mu gihe iperereza rikomeje kandi akaba arimo gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera. 

ACP Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda guhora bazirikana amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

DJ Toxxyk ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki bamaze kubaka izina mu Rwanda. 

Bivugwa DJ Toxxyk yakoze iyo mpanuka kubera ko yatwaraga imodoka yasinze, abantu benshi bakaba bakomeje kugaragaza uburyo urwo rupfu rw’ushinzwe umutekano rwabashenguye.

Muri bo hari abagaragaza ko urwo rupfu rwashoboraga kwirindwa gusa binyuze mu kudatinyuka gutwara ikinyabiziga igihe DJ yabonaga ko yasinze.

Bakomeje kugaruka ku isomo bikwiye guha n’abandi bakazirikana ko TunyweLess atari amagambo gusa, ahubwo ari ugutabara n’ubuzima bw’abaturage.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA