Kigali: Green Party yasezeranyije Abanyarwanda kugeza uruganda muri buri Murenge
Politiki

Kigali: Green Party yasezeranyije Abanyarwanda kugeza uruganda muri buri Murenge

KAYITARE JEAN PAUL

June 22, 2024

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [DGPR], ryasezeranyije Abanyarwanda kuzageza uruganda muri buri Murenge wo mu Rwanda mu gihe ryaba ritsinze amatora.

Umukandida wa DGPR ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza, yavuze ibi mu bikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutagira akazi, Dr Habineza yavuze ko natorwa azashyiraho uburyo bunoze butuma hahangwa imirimo 500,000.

Kugira ngo ibyo bigerweho, yavuze ko bafite gahunda yo kugeza uruganda muri buri murenge mu Rwanda.

Yagize ati: “Tuzashyiraho gahunda y’inganda ntoya, buri murenge wose wo mu Rwanda ndumva irenze 400, muri iyo mirenge yose nzashyiramo urwo ruganda rutunganya ibikomoka mu buhinzi n’ubworozi.”

Yavuze ko buri murenge uzashyirwamo uruganda bitewe n’ibiwukorerwamo.

Ati: “Niba Umurenge ucukurwamo amabuye y’agaciro uzashyirwamo uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, hariya kuri Muhazi hashyirwe urutunganya amafi, niba ari ahantu bahinga urutoki rutunganye ibikomoka ku bitoki […].

Nukuvuga ngo nidushyiraho izo nganda ntoya muri buri muntu wese yaba yarize, atarize azabona icyo akora ni bwo buryo bwa Mbere. Twizeye yuko tuzatanga akazi ibihumbi 500 ku mwaka twashyizeho izo nganda zose.”

Umukandida wa GDPR, Dr Habineza, yavuze ko ubu ari bwo buryo bwo kurwanya ubushomeri, Abanyarwanda bava mu bukene, babaho neza, babona amafaranga, batera imbere.

Habineza naramuka atowe ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, yasezeranyije Abanyakigali kuzabubakira gari ya moshi n’imihanda inyura mu kirere.

Yahimiye Leta y’u Rwanda ko yumva ibitekerezo by’abaturage kuko ngo hari ibitekerezo Ishyaka DGPR ryagiye ritanga bikumvikana ndetse n’ibibazo ryabaga ryagaragaje byahitaga bikosorwa.

Ishyaka rya Green Party ryasabye Abanyarwanda amajwi kugira ngo ibiri muri manifesito yaryo bizashyirwe mu bikorwa ndetse kandi rinabibutsa kuzatora ahari ikirango cy’inyoni ya Kagoma.

Umunyamabanga Mukuru wa DGPR, Ntezimana Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko ibikorwa yo kwamamaza umukandida Perezida byagenze neza kandi ko byitabiriwe n’abasaga 3,000.

Ishyaka DGPR rirakomereza ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo Dr Frank Habineza mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

Nyuma yo kwiyamamaza yaganiriye n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’ab’ibitangazamakuru mpuzamahanga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA