Kigali: Hagiye kubakwa isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga ry’asaga miliyari 77 Frw
Ubukungu

Kigali: Hagiye kubakwa isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga ry’asaga miliyari 77 Frw

ZIGAMA THEONESTE

January 22, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko kiri mu mushinga wo kubaka isoko rinini rizacururizwamo imbuto n’imboga, rizatwara asaga miliyari 77 z’Amafaranga y’u Rwanda, angana na miliyoni zisaga 53 z’Amadolari ya Amerika.

Iryo soko rizwi nka Kigali Wholesale Market for Fresh Produce (KWMFP), rizaba ari igikorwa remezo kigezweho kigamije kunoza no guteza imbere ubucuruzi bw’imbuto n’imboga ku rwego rw’iguriro, rinoze kandi ryujuje ibisabwa ku masoko yo mu gihugu, ayo mu Karere n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

NAEB ivuga ko iri soko rizashingira ku buryo bwa serivisi zizewe zubahiriza umutekano w’ibiribwa, gukurikirana inkomoko y’umusaruro n’ubwiza bwawo, mu gihe rizanafasha kongera imikorere myiza y’urwego rwose rw’Igihugu rw’umusaruro mushya, ububiko n’ubwikorezi.

Biteganyijwe ko iri soko rizubakwa mu cyanya cy’inganda i Masoro, mu Karere ka Gasabo, aho Leta y’u Rwanda yamaze kubona ubutaka bungana na hegitari 10.8.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yahaye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire n’ubwuzuzanye  bw’Abagabo n’Abagore, yahamije ko imyiteguro y’uyu mushinga igeze kure, by’umwihariko ku bijyanye no kwimura abaturage.

Yagize ati: “Kwimura abaturage bisa n’ibyarangiye, tugeze kuri 99%. Hasigaye 1% y’umuturage twasanze ubutaka bwe yarabugwatirije, bituma kwishyura bigorana. Ubu Umujyi wa Kigali urimo gukorana na banki kugira ngo bikemuke, kandi amafaranga yo kwishyura arahari.”

NAEB ivuga ko umushinga wo kubaka iri soko rya KWMFP uzatwara miliyoni 53.4 z’Amadolari ya Amerika, aho 50% by’ingengo y’imari izatangwa na Leta y’u Rwanda, ikazaturuka ku nguzanyo yafashe mu Kigega Mpuzamahanga cya OPEC gishinzwe imishinga ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’isuku, mu gihe andi 50% azatangwa n’Ikigo cy’ishoramari mpuzamahanga cyo mu Buholandi.

Bizimana yongeyeho ati: “Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2026 ari bwo abafatanyabikorwa bazumvikana n’u Rwanda ku buryo bw’imikoranire, maze imirimo yo kubaka iri soko igatangira.”

Imbogamizi KWMFP igamije gukemura

Mu buryo busanzwe bwo gucuruza umusaruro mushya i Kigali, ahacururizwa hasanzweho ntihateguwe neza, ntihakora neza, haracucitse, hakorwamo n’abantu benshi cyane kandi hakaba hatari isuku ihagije. Ibyo byoyongera kuba amasoko ahari adakora neza, ibiciro bitanyuze mu mucyo, bigahombya cyane abahinzi n’abaguzi.

Imibare ya NAEB igaragaza ko 86% by’umusaruro w’imbuto n’imboga ucururizwa ku rwego rw’iguriro unyura mu isoko rya Nyabugogo, ahantu hegeranye cyane, hadateguwe ku rwego rw’isoko rinini, hatagira uburyo bwo gukurikirana inkomoko y’umusaruro ndetse n’isuku ihagije.

Kubera kubura amakuru yizewe ku biciro, 70% by’agaciro ka nyuma k’umusaruro kigarurirwa n’abahuza mu ruhererekane rw’ubucuruzi, bigatuma abahinzi cyane cyane abato, batabona inyungu ibakwiye ku musaruro wabo.

Byongeye kandi, igihombo cy’umusaruro nyuma yo gusarurwa kiri hejuru cyane, kikaba gishobora kugera kuri 40% by’umusaruro ku mwaka, ahanini bitewe no kubura ububiko n’ubwikorezi bigezweho.

Ibi bituma kandi umusaruro ugabanyuka mu bwiza buke, bigatuma utuzuza ibisabwa ku masoko yo hanze y’Igihugu, amahoteri n’amaresitora yo ku rwego rwo hejuru.

NAEB ihamya ko KWMFP igamije gukemura izi mbogamizi zose binyuze mu gushyiraho isoko rigezweho rifite ibikorwa remezo bihamye, bigaha abahinzi n’abacuruzi uburyo bwiza bwo gucuruza umusaruro wujuje ubuziranenge mu mucyo.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB Bizimana Claude yatangaje ko u Rwanda rugiye kubaka isoko rigezweho rwagenewe imboga n’imbuto rizatwara asaga miliyari 77 Frw

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA