Igitabo ‘The Unity Quest’ cyanditswe na Kayitesi Judence, Umunyarwanda utuye mu Budage, avuga ko cyanditse mu buryo bufasha umwana muto kugisoma agahita yumva, mu buryo bwe kandi bumworoheye, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kayitesi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025, ubwo yamurikaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda igitabo cya gatatu yanditse kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yamurikaga igitabo ‘Unity Quest’ yagize ati: “Ni impano nahawe n’umutima wo guha urubyiruko rwacu, ni inkuru yanditswe mu magambo yoroshye ariko ifite ubutumwa bukomeye, ko ubumwe atari amagambo gusa ahubwo ari uburyo bwo kubaho, kubana, no kubaka ejo hazaza.”
Ubwo yandikaga iki gitabo, avuga ko yatekerezaga ku bana baturutse mu mico itandukanye, bicaye hamwe basoma iyi nkuru, bakishimira abo ari bo kandi bakagira amatsiko yo kumenya bagenzi babo.
Agira ati: “Natekerezaga ko bazasobanukirwa ko gukundana, kubahana no gusangira ibyishimo ari wo musingi w’amahoro arambye.”
Mu buhamya bwe, Kayitesi avuga ko Jenoside yamutwaye ibintu, abavandimwe n’inshuti.
Ati: “Natemwe mu mutwe ku buryo natakaje ubushobozi bwo kwibuka no kuvuga ariko muri ibyo byose nize agaciro ko kwihangana, kubabarira no guharanira ubumwe.”
Avuga ko ataheranwe n’agahinda kuko nyuma y’imyaka yatangiye gusangiza inkuru ye binyuze mu bitabo.
Igitabo cye cya mbere ‘A broken life’ cyavugaga ubuhamya bwe, urugendo rwo kubaho nyuma y’agahinda n’ibigeragezo.
Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, avuga ko igitabo cya Kayitesi cyahuriranye n’ukwezi kwa Nzeri kuzakorwamo ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika.
Yagize ati: “Iki gitabo impamvu twagihisemo, gifite umwihariko kuko ni igitabo kivuga ku mateka aremereye ariko akabyandika ku buryo bworoshye kandi ubona bworoheye n’ibyiciro by’abana bato.”
Amb Masozera avuga mu gitabo cya Kayitesi, abwira abana amateka Abatutsi babayemo ariko akagaragaza n’imbaraga bakivomamo mu guhitamo amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati: “Nk’Inteko y’Umuco, ni igitabo duha agaciro cyane, uburyo kibungabunga no gusigasira amateka.”
Kayitesi Judence yavukiye mu yahoze ari Komini Rutongo, ubu ni mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto: Lucie