Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yo kubaka inzira z’amazi munsi y’imihanda ibarizwa mu bice bikunze kwibasirwa n’imyuzure, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwangirika kw’ibikorwa remezo no kurengerwa n’amazi.
Izo nzira ni imiyoboro itwara imivu y’amazi ziyanyuza munsi y’imihanda, kuyubaka bikaba bifasha mu kubungabunga imihanda no kwirinda imyuzure ya hato na hato kuko amazi yoroherwa no kwambuka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimangiye ko imirimo yo gukora iyo miyoboro y’amazi yambukiranya imihanda irimbanyije mu muhanda KG 33 Ave w’Akabuga ka Nyarutarama-Kinyinya, uwa KG 12 Ave wa Kinamba-Agakiriro ka Gisozi.
Abasanzwe bakoresha iyi mihanda basabwe kwifashisha imihanda mihangano y’agateganyo yakozwe iruhande rw’ahakorerwa imirimo mu buryo bukurikira:
Kuri KG 33 Ave basabwa kunyura mu kayira kahanzwe uva aho umuhanda KG 33 Ave uhurira n’umuhanda KG 15 Ave, kugera ku ruzitiro rw’Agakiriro ka Gisozi.
Kuri KG 12 Ave, abagenzi basabwe kuva kuri Horizon, ukagera mu masangano y’umuhanda KG 12 Ave n’umuhanda wa mbere w’igitaka uzamuka ibumoso mu cyerekezo cya Kinyinya-Akabuga ka Nyarutarama.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimangira ko ayo mabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa kuva ku wa 29 Ukuboza 2024 kugera ku wa 28 Gashyantare 2025 muhanda KG 12 Ave, no kuva ku wa 2 Mutarama 2025 kugera ku wa 2 Werurwe 2025 ku muhanda KG 33 Ave.
Umujyi wa Kigali wamaze kugaragaza uduce tw’ingenzi dukunze kwibasirwa n’imyuzure turi mu Mirenge ya Gatsata, Jabana, Nduba, Kimisagara, Nyakabanda, Kigali na Mageragere yo mu Turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Ahenshi muri utwo duce hegereye ibishanga. Nanone kandi iyo mihanda irakorerwa imzira z’amazi zinyura munsi yayo mu gihe hari n’umushinga wo kuvugurura ibishanga witezweho gutanga inyungu ku baturage basaga 220,500 bafite ibyago byo kurengerwa n’imyuzure.
Ibyo bishanga biteganyirizwa kuvugururwa harimo icya Rwampala, Gikondo, Nyabugogo, Kibumba, n’icya Rugenge-Rwintare.
Impuguke zivuga ko ibishanga bishobora kugira uruhare rukomeye mu gukumira iomyuzure mu gihe bitunganyijwe neza, cyane ko biba bishobora kubika amazi menshi n’urundi rusobe rw’ibinyabizima.
Muri rusange, u Rwanda rurategura gushyiraho ikoranabuhanga rigenzura ahashobora kwibasirwa n’imyuzure, rikazajya rikusanya amakuru y’ingenzi ku gipimo cy’amazi ndetse n’umuvumba w’imigezi, ikigero cy’amazi y’ibishanga ndetse n’ay’ibiyaga.