Kigali: Hatangijwe ibihembo bya Sinema ‘iKon Awards’
Ibyamamare

Kigali: Hatangijwe ibihembo bya Sinema ‘iKon Awards’

Imvaho Nshya

December 13, 2025

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, ibyamamare bitandukanye byahuriye kuri Kigali Paramount Hotel, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umuhango w’ibikorwa by’ibihembo bya ‘iKON Awards’.

iKON Activate Kigali ni igikorwa cya kane cyateguwe muri uyu mwaka hirya no hino muri Afurika, mu gihe ibikorwa byabanje byabereye muri Nigeria, Kenya na Uganda, ubu bikaba byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ibihembyo bya ‘iKON’ 2026 bizatangwa umwaka utaha, bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Hirya y’Imbibi’.

Ni ibihembo bigamije kugaragaza impano mu gukora Sinema no gukomeza guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi binyuze mu bufatanye bwo ku mugabane wose.

Humphrey Nabimanya, Umuyobozi Mukuru wa iKON Awards, agira ati: “Turashaka kuvuga inkuru za Afurika binyuze mu bufatanye n’ibirimo gukorerwa aho kandi bifite uruhare runini mu kugeza inkuru za Afurika ku Isi, nk’uko byagenze mu nganda zateye imbere.

Kigali ni imwe mu Mijyi igenda iba igicumbi cy’ikorwa rya filime muri Afurika y’Iburasirazuba, ifite inkuru nyinshi nyafurika zo kuvuga. Byongeye, ifite ibikorwaremezo byiza n’ahantu hatandukanye ho gufatira amashusho, bityo hakaba hari amahirwe yo kwifashisha ibyo mu guteza imbere uru ruganda.”

Ibikorwa bya Activate bihuriza hamwe abakora filime, inzego za Leta n’abikorera kugira ngo baganire ndetse bashyireho ubufatanye bwiza n’amahirwe yo gushora imari.

Igikorwa cya mbere cyabereye muri Nigeria cyahuje abakora filime bakomeye bo muri iki gihugu na Uganda, amashyirahamwe y’inganda z’ubuhanzi n’abafatanyabikorwa barimo Uche Agbo (Perezida wa DGN), Patrick Lee (Viva Cinemas Nigeria), ubuyobozi bwa FDAN, n’umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime Ramsey Nouah.

iKON Awards ni ibihembo ngarukamwaka muri Sinema bitegurwa na televiziyo yo muri Uganda hagamijwe guhemba no gushimira abakora ubugeni, ubudasa n’udushya mu ruganda rwa filime n’ubuhanzi.

Ibi bihembo bigamije kandi guha icyubahiro no gushimira impano zidasanzwe, imishinga n’umusanzu w’abantu bateza imbere uru ruganda haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA