Inzu z’ahazwi nko Mu Giporoso mu Mujyi wa Kigali zatangiye gusenywa, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba yatangaje ko uyu muhanda ugomba gutangira gukorwa.
Mu kwezi kwa Kamena 2025 Umujyi wa Kigali wari wagaragarije Inteko Rusange yahurije hamwe inzego zibanze ko umuhanda Prince House-Masaka uzatangira kubakwa mu kwezi kwa Nyakanga 2025.
Abagenda mu Giporoso batangiye kubona bimwe mu bimenyetso by’uko igikorwa cyo kubaka uyu muhanda byatangiye, nyuma yo kubona ko hari inyubako ziri kuri uwo muhanda zatangiye gusenywa.
Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umuvundo w’imodoka ugaragara mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro kigufi Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore yahaye Imvaho Nshya, yagize ati: “Umuhanda ugomba gutangira gukorwa ariko sinshobora nonaha kumenya ko ibyakozwe uyu munsi, niba bifitanye isano na wo.”
Kamurase Fred umwe mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi Mu Giporoso yavuze ko basabwe kuvana mu maduka ibicuruzwa byabo kuko hagiye gusenywa.
Ibi abihuriraho na Ntagungira Simon uvuga ko amaze iminsi atagikorera mu Giporo kuko bategujwe hagiye gutangira ibikorwa byo kwagura umuhanda.
Yagize ati: “Badusabye ko twashaka ahandi twakodesha kuko aho dukorera bagiye kuhasenya mu rwego rwo kwagura umuhanda.”
Ibikorwa byo gusenya inzu mu Giporo no ku muhanda ukomeza ujya i Masaka, byagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025.
Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kinini kuko muri Kamena 2019, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8$ yo kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine.
Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.
Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.
Kizava ahazwi nko kuri Prince House i Remera ku gahanda kava kuri Stade Amahoro kinjira mu muhanda mugari, ugere ahazwi nko ku Cyamitsingi mu Karere ka Gasabo, ku masangano y’imihanda irimo ujya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’undi ujya i Masaka.
Icyo gice kizaba kigizwe n’imihanda ine (ibiri yo hasi n’indi nk’iyo yo hejuru) buri umwe ufite ibisate bibiri.
Hari ikindi gice kigizwe n’ibilometero icyenda, kigizwe n’umuhanda uzaba ufite ibice bine buri cyerekezo gifite bibiri. Uzahera ku Cyamitsingi ugere ku Bitaro bya Masaka.
RTDA iherutse kuvuga ko kugira ngo hagerwe ku rugero rwo kubaka imihanda yo mu kirere biba byatewe n’imodoka nyinshi, ariko ko bikorwa mu byiciro byagenwe bijyanye n’uko imodoka ziyongera.