Kigali: Ikigega Agaciro Development Fund cyateye ibiti 200 by’imitako
Imibereho

Kigali: Ikigega Agaciro Development Fund cyateye ibiti 200 by’imitako

ZIGAMA THEONESTE

December 1, 2025

Ubuyobozi bukuru n’abakozi b’Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), ku bufatanye n’Inzego z’ibanze mu Karere ka Nyarugenge, bifatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera ibiti 200 by’imitako, mu rwego rwo kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, aho ibiti byatewe ku musozi uherereye mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, Ulrich Kayinamura, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyigikira gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije, anizeza ko bazakomeza gufatanya n’abaturage n’Inzego zitandukanye mu bikorwa nk’ibi.

Yagize ati: “Tugomba gushyira imbaraga mu kurinda ibidukikije dukora ibikorwa nk’ibi, tugafasha n’ibigo dufitemo imigabane gukora gahunda nk’izi, birinda ibiza n’isuri.”

Kayinamura yavuze ko gutera ibiti ari kimwe mu bikorwa bishimangira uruhare rw’Ikigega AgDF mu kurengera ibidukikije, ariko ko bafite n’ibindi bikorwa bihoraho byo kubibungabunga binyuze mu bigo gifitemo imigabane, nka Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) na Kompanyi ya RITCO.

Ati: “Dufite imigabane muri BRD, itanga inguzanyo ku mishinga irinda ibidukikije, na Sosiyete ya RITCO yatangiye gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu ngendo zitandukanye mu Gihugu hose. Ibyo ni ibikorwa bigaragaza ko dushyigikiye gahunda ya Leta yo kurengera ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bijyana n’intego y’Ikigega AgDF, yo kubaka ubukungu buhamye, burambye kandi bubasha guhangana n’ingaruka z’ibiza n’ihindagurika ry’ikirere.

Ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund kandi bwasabye abafatanyabikorwa babwo gukomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije kuko ari isoko y’iterambere.

Kayinamura agira ati: “Ibidukikije tugomba kubyitaho, tugatura ahantu twishimiye, hafite isuku, tukirinda ibintu byose byahungabanya ubukungu bw’Igihugu. Ndashishikariza Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa nk’ibi, kugira ngo twubake u Rwanda twifuza.”

Ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund butangaza ko muri gahunda yo kurengera ibidukikije bufatanyije n’izindi nzego zitandukanye bazatera mu gihugu hose ibiti bisaga 1 000.

U Rwanda rufite intego yo gutera ibiti miliyoni 300 bitarenze umwaka wa 2029, aho 70% bizaba ari ibiti by’amashyamba naho ibiti miliyoni 72 biteganyijwe guterwa muri uyu mwaka wa 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, Ulrich Kayinamura, yavuze ko mu ntego zabo harimo gufasha abaturarwanda gutura heza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA