Kigali: Imibereho y’imbwa zitoragurwa zikagaburirwa miliyoni 1 Frw buri kwezi
Imibereho

Kigali: Imibereho y’imbwa zitoragurwa zikagaburirwa miliyoni 1 Frw buri kwezi

KAMALIZA AGNES

December 14, 2025

Imibereho y’imbwa z’agasozi, na yo imeze nk’iy’abantu b’abanyabibazo batagira ubitaho, aho bageze hose bagatereranwa cyangwa bakabakomera. Imbwa nyinshi ku muhanda zihakura ibikomere byo ku mubiri ndetse n’ibishingiye ku mibereho yazo, ku buryo zigera aho kuzinukwa kuba mu muryango w’abana b’abantu.

Abantu benshi bajya babona izo mbwa zizerera ku mihanda no mu nsisiro zitandukanye, ariko abenshi bazibona nk’inyamaswa mbi ziryana, aho bahuye na zo bakazihinda birengagije ko na zo zihanganye n’ubuzima nk’abana bo ku mihanda cyangwa abatagira kivurira bakeneye kugirirwa impuhwe.

Umuryango witwa WAG (Welfare for Animals Guild Rwanda) ukorera mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, wabonye agahinda k’izo mbwa inyinshi zijugunywa na ba sebuja zakoreye zitizigama, ukazikusanyiriza mu kigo zikagaburirwa, zikavuzwa, zigatozwa kubana n’abantu ndetse hagira ukenera iyo gutunga akaba yayisaba akayihabwa.

Ikigo zakirirwamo zikavurwa ibikomere zahuriye na byo ku muhanda, gicungwa na Ingabire Vanessa ufite urukundo rudasanzwe rw’imbwa kandi na zo iyo zimubonye ziramumenya, zikamwiyumvamo kurusha abandi bose.

Uwo muryango WAG unakora ibijyanye n’ubuzima bwiza bw’inyamanswa n’ababana na zo, ikigo cyawo cyita ku mbwa gifite ubushobozi bwo kwakira imbwa zitarenze 50 ndetse mu myaka itanu ishize cyakiriye imbwa zirenga 1 000 ariko inyinshi muri zo zabonye abazitwara.

Dr Richard Nduwayezu, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’abafatanyabikorwa muri WAG, avuga ko amafunguro ahabwa imbwa aba akubiyemo indyo yuzuye ashobora gutwara arenga miliyoni 1 Frw.

Yemeza kandi ko hari utubwana bazana tuba dukeneye amata, amagi n’ubundi buryo bwihariye bwo kwitabwaho.

Ati: “Akenshi dukunze gukoresha umuceri, tugashyiramo dodo, indagara, karoti, ubunyobwa rirmwe na rimwe bitewe n’uko imbwa ingana hari ikenera amata, ikenera kurya gatatu, kabiri cyangwa rimwe. Nko ku kwezi ushobora gusanga niba dufite nk’imbwa 50 ukuyemo ibyo kuzivuza zishobora kurya arenga miliyoni.”

Dr Nduwayezu avuga ko mu bindi zikorerwa ari ubuvuzi aho zihabwa ibinini by’inzoka, urukingo, kuzikona n’indi miti yica udukoko.

WAG imenya gute ahari imbwa ngo ijye kuyifata iyizane mu kigo?

Dr Nduwayezu avuga ko kugira ngo bamenye aho imbwa ziri bahamagarwa ku murongo wa telefone abantu bakababwira aho bazibonye.

Nyuma yo kumenya aho iyo mbwa iherereye hatangira gukorwa ubushashatsi bugamije kumenya ba nyirayo, bakabaza abayobozi mu Nzego z’ibanze n’abaturage niba bazi ba nyirayo, yabura bakabona kuyijyana mu kigo.

Icyakora ngo hari n’izo bajya bafata zakoze impanuka cyangwa zahohotewe bakaziha ubutabazi bwihuse zikavuzwa, nyuma yo gukira zigasanga izindi mu kigo.

Nyuma yo kuzanwa mu kigo bigenda bite?

Dr Nduwayezu akomeza avuga ko iyo imbwa igejejwe mu kigo ishyirwa mu kato, ikabanza ikitabwaho na Muganga w’amatungo, ikigishwa kubana n’izindi, igatozwa ikinyabupfura, igakorerwa isuku, yamara kumenyera ikabona kujya mu zindi.

Umunsi w’imbwa uba uteye ute?

Akomeza avuga ko izo mbwa zibyuka ahagana saa 6:00 za mu gitondo, mu ma saa 8:00 zigahabwa amafunguro, zikaba zigira ibihe byo gukorerwa isuku, haba kozwa umubiri, kozwa mu kanwa n’uboroso n’umuti wabugenewe cyangwa mu matwi.

Uretse ibyo zigira n’umunsi wo gukora ibyo zishaka, izo mbwa zijya gutemberezwa ahantu hatandukanye, zikamenyerezwa kubana n’abantu.

Dr Nduwayezu avuga ko iyo zimaze kumenyera, umuntu aba yemerewe kuzuza ibisabwa, akavuga n’imico y’imbwa ashaka akaba yayihabwa.

Avuga ko hari izo badatanga bitewe nuko hari iziba zarahungabanye bitewe n’ubuzima zanyuzemo burimo ihohoterwa, gufatwa nabi n’ibindi biba byaratumye zisharirirwa n’ubuzima.

Ingabire Vanessa ateruye kimwe mu bibwana bakuye ku muhanda byajugunywe
Imbwa zakirwa muri iki kigo zerekwa urukundo zikongera kugirira abantu icyizere
Iki ni cyo kigo imbwa zakirwamo zikagarurirwa icyizere cyo kubaho
Izi mbwa ziba zarakaranzwe n’ubuzima bwo gutereranwa n’abo zizeye, ku buryo kongera kwizera abantu bigorana
Mu zo bakira habamo n’iziba zaragize ibibazo bitandukanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA