Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko Leta y’u Rwanda iteganya kubaka imihanda yagenewe abanyamaguru inyura mu kirere mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ahambukira abantu benshi nka Nyabugogo na Nyanza ya Kicukiro.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy, yabibwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahamanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025.
Minisitiri Dr Gasore yavuze ko kubera ko byagaragaye ko hari abanyamaguru bambuka umuhanda ahabugenewe bakica amategeko abagenga hatekerezwa kuzabubakira inzira zinyura mu kirere.
Ati: “Hari aho bigera abambuka bakaba benshi cyane, nka Nyabugogo, n’i Nyanza kuri Gare, ibirango birahari, ni benshi kandi bitwaza ubwo bwinshi bakavuga bati nitujyamo barahagarara. Biriya biba biduha ubutumwa buvuga ngo urwego byarurenze, tugomba gushaka indi nzira, ku buryo twagira inzira zinyura hejuru hariya ni zo ziba zisigaye.”
Yavuze ko mu gice cya Nyabugogo kuhubaka izo nzira babaye babihagaritse kugira ngo bizajyane n’umushinga wo kuvugura gare.
Ati: “Icyo gihe iyo imihanda yubatswe abanyamaguru baca hejuru, imodoka zigaca munsi.”
Yavuze kandi ko bazanoza ibirango by’amatara ku mihanda bigaragaza aho abanyamaguru bagomba kwambukira n’igihe batebyemerewe.
Senateri Evode Uwiziyimana yavuze ko hakwiye no gusobanurira abanyamaguru gukoresha umuhanda kuko kenshi biba bigaragara ko bateza impanuka.
Ati: “Niba ubonye itara ry’icyatsi bagufunguriye utwaye imodoka, abaturage bahita birohamo, uramutse wambutse warangaye ushobora kubagonga…”
Yavuze ko hari amatara (Feu Rouge) adakora neza agatanga ibimenyetso bitari byo aho usanga nta bimenyetso biha uburenganzira abanyamaguru cyangwa se hakaba hari ibihari bikemerera gutambuka imodoka icyarimwe n’abanyamaguru.
Hari n’ibirango mu muhanda aho abantu bambukira, biri mu makorosi, hafi ya Convention Centre ugikata iburyo.
Reba ku Kicukira ujya Kicukiro Center, reba ‘feux rouge’ iri hino ya IPRC, aho kwambukira h’abanyamaguru, umuturage aba ari hafi y’imodoka naho uba wamugonga.”
Senateri Nyirasafari Esperance na we ashyigikiye ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwigisha abanyamaguru ku gukoresha umuhanda.
Ati: “Hari igihe umugonga bitewe n’uko yitwaye, bigishwe uko bakoresha umuhanda n’uko yubakwa, byose bijyanirane twese tugire umutekano.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko hakomeje kwigwa itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda kandi ryitezweho gukemura byinshi.
Muri iryo tegeko harimo ingingo ivuga ko abanyamaguru na bo bigaragara ko bishe amategeko y’umuhanda bazajya bahabwa ibihano.
Ku rundi ruhare n’abatwara ibinyabiziga bazajya bahabwa ibihano birimo no kwamburwa urushya rwa burundu rwo gutwara mu gihe runaka, kugira ngo bitekerezeho.
MININFRA ivuga ko byagaragaye ko hari abacibwa amande y’amakosa bakoze mu mihanda bakamera nk’aho ntacyo bibabwiye cyangwa bakabikora nkana kubera ubucuruzi bagiyemo bufite agaciro karenza amafaranga bacibwa, bityo ku kubambura impushya bizatanga umusaruro.