Abagenda mu bice bya Nyabisindu na Nyagatovu mu Karere ka Gasabo, bakomeje gutangazwa n’impinduka zatangiye kugaragara muri aka gace karimo akajagari, kuri ubu kakaba kagiye kugira Umudugudu w’icyitegererezo ufizwe n’inzu 2 029.
Uyu mushinga uherereye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera no mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko. Watangiye muri Gicurasi 2025, ukaba uteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2027.
Amakuru yatangajwe n’Umujyi wa Kigali agaragaza ko uyu mushinga uri kubakwa ku buso burenga hegitari 38, ukazaba ugizwe n’inyubako 58 z’amagorofa ane, arimo igorofa ryo hasi n’andi atatu hejuru (G+3).
Mu bikubiye muri uyu mushinga harimo inyubako zo guturamo, ishuri, isoko, ikibuga cy’umupira w’amaguru, imihanda, ahagenewe ibikorwa by’imyidagaduro n’ahatunganyijwe icyatsi.
Kugeza mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, imirimo yo kubaka yari imaze kugera kuri 41%, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe uyu mushinga.
Inyubako zimwe zigeze kure, aho izindi zikiri kubakwa. Umushinga kandi urimo gushyirwamo uburyo bwo gutwara amazi y’imvura no kunoza imihanda, kugira ngo abaturage bazawutuzwemo bazabone ibikorwa remezo bikwiye.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara miliyari 62,9 Frw mu miterere no kubaka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Imirimo yo uyu Mudugudu imaze guha akazi abantu bagera ku 2 100. Ibyinshi mu bikoresho byifashishwa birimo amatafari, amabuye, umucanga, sima n’ibyuma bikorerwa mu Rwanda.
Uyu mushinga ugamije guha abaturage bari batuye muri aka gace amazu agezweho, hashingiwe ku gaciro k’imitungo bari bahafite, aho kwimurwa ngo bajye gutura kure y’aho bari basanzwe batuye.
Mu gihe imirimo yo kubaka ikomeje, Leta yashyizeho amafaranga yo gufasha imiryango yavuye mu byayo kubona aho icumbika by’agateganyo. Ayo mafaranga arenga miliyoni 616 Frw yari yarateganyijwe kugeza muri Kamena 2027, hakaba hari n’andi miliyoni 309,6 Frw ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2026/2027.
Uyu mushinga uri mu bikorwa byo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gusimbuza imiturire itanoze, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere imiturire iteguwe neza.

















AMAFOTO: Nkurunziza Faustin