Kigali: Inzego z’umutekano zahawe ububiko bw’imbunda bwimukanwa
Ubutabera

Kigali: Inzego z’umutekano zahawe ububiko bw’imbunda bwimukanwa

KAMALIZA AGNES

December 6, 2024

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Umutekano yatanze  udusanduku 83 two kubikamo imbunda, harimo utwahawe Polisi y’u Rwanda,(RNP), Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora,(RCS), Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,(RIB), n’utwahawe Urwego rw’igihugu rushizwe iperereza (NISS).

Bivugwa ko iyo imbunda yabitswe nabi bishobora guteza ibibazo bituruka ku kuba zakoreshwa nabi, bigahungabanya umutekano.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Ikwirakwizwa ry’Intwaro nto muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu CP (Rtd) Vianney Nshimiyimana, yagaragaje ko kuba hatanzwe ububiko bw’intwaro bwimukanwa bitavuze ko hari icyuho ahubwo ikiba kigamijwe ari ukubwongera kugira ngo imbunda zirindwe kuba zakoreshwa nabi.

Yagize ati: “Ubu bubiko twatanze burakomeye tunabonye n’ubundi buburenzeho twabutanga kuko imbunda ni ikintu gikomeye kuko imbunda imwe iyo iri mu maboko mabi ishobora guhungabanya umutekano w’umujyi wose.”

Yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda urinzwe ntawagira na hamwe amenera ariko hatagomba kubaho kwirara ari na yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu gucunga neza imbunda zitunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko hato zitazahinduka izitunzwe mu buryo butewe.

Umuryango ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ritemewe ry’Intwaro nto mu muryango ukora mu karere no mu ihembe rya Afurika (RECSA) ufite  uruhare mu gutanga utu dusanduku, wagaragaje ko ibi biri mu nshingano zo kugira ngo ibihugu bigire ububiko buhamye.

Kayiranga Eric, ukora muri RECSA yagaragaje ko ububiko bw’imbunda ari igikorwa gikomeye gishyigikira umutekano wazo, ndetse bifasha  kubungabunga umutekano nkuko bikubiye mu masezerano aba yarasinywe n’ibihugu byo mu karere arimo ay’i Nairobi, ay’ Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ay’Umuryango Mpuzamahanga, akangurira ibihugu kugira ububiko buhamye.

Yagize ati: “Ibi ni inshingano z’akarere n’amasezerano aba yarashyizweho umukono n’ibihugu byo mu karere, yose akangurira ibihugu kugira ububiko buhamye ari na byo bituma habaho kurinda intwaro iza ari zo zose kuba zajya mu maboko y’abatemerewe kuba bazifite.”

Kayiranga yasabye abahawe utu dusanduku kudukoresha icyo twagenewe hato hatazagira intwaro n’amasasu byandagara bikaba byakoreshwa nabi.

Kugeza ubu muri Afurika habarurwa intwaro zirenga miliyoni 100 zitunzwe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amafoto: Olivier Tuyisenge/ Imvaho Nshya

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA