Kigali: Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange 
Imibereho

Kigali: Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange 

ZIGAMA THEONESTE

February 28, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage b’Imirenge ya Mageragere na Gahanga yo mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.

Ni umugnda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026,  wibanze ku kubaka inzira z’amazi, gucukura no gusibura imirwanyasuri mu ishyamba rya Karambi riherereye mu Karere ka Kicukiro hagamijwe gukumira ibiza.

Abaturage basabwe kujya bahora basukura kandi bakanabungabunga imiyoboro y’amazi iri hafi y’ingo zabo, mu rwego rwo kwirinda ko yaziba bikaba byateza imyuzure n’isuri.

Mu muganda nk’uwo wabaye mu kwezi gushize, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza, basannye umuhanda ufite uburebure bwa kilometero 19, bituma ubuhahirane bw’abaturage ku masoko yo muri ako gace burushaho koroha.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA