Kigali: Nta bisi ikirenza iminota 10, abazitega bariyongera
Imibereho

Kigali: Nta bisi ikirenza iminota 10, abazitega bariyongera

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 19, 2025

Mu gihe gisaga ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Kigali hatangijwe uburyo bushya kandi buvuguruye bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abaturage baravuga imyato impinduka bakomeje kubona aho iminota itakirenga 10 imodoka igihagaze muri gare, imirongo n’umubyigano muri bisi bikaba amateka.

Ni nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda yemeje ikigo cya Leta, Ecofleet Solutions Ltd, cyitezweho kuzana n’impinduka nyinshi zirimo kwimakaza ikoranabuhanga ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya aho bategera bisi muri Gare no ku byapa bitandukanye, bagaragaje ko batewe ishema n’umusaruro w’impinduka nshya ku mibereho yabo ndetse no mu mirimo bakora.

Bose bahuriza ku kuba basigaye bagenda muri bisi bisanzuye, bitandukanye n’uko mbere bagendaga babyigana kubona aho gukandagira bigoye kuko yo kwicaraho yarangiraga abandi bagahagarara babyigana.

Ikindi ngo ni uko batagikoresha amafaranga menshi yo gutega moto kubera ko bisi zabatengushye kandi amasaha yo kugera ku kazi yabafashe.

Mukeshimana Clementine wavaga i Masizi yerekeza i Kabuga, yagize ati: “Ubu dusigaye tugenda twisanzuye, twarazaga hano bakadupakira mbese no guhagarara umuntu yabuze aho ahagarara, ugasanga nk’abahetse abana bibabereye ibibazo cyane kubera ko nta bwinyagamburiro. Ariko ubungubu turashimira Leta yize kuri iki gikorwa ikatuvuganira nk’abaturage, turabashimira ni ukuri baradukoreye.”

Ikibaruta Ben wageze muri Gare ya Kimironko aturutse i Musave mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, yongeyeho ati: “Mbere ntibyaga byoroshye, hari igihe washoboraga no kumara isaha ariko ubu nturenza iminota 10, icyo nabwira ubuyobozi ni uko bwakoze cyane kuko byaratworohereje mu ngendo dukora, mu kazi dukora ntabwo umuntu agikererwa nk’uko yakererwaga.”

Murwanashyaka Innocent werekezaga i Nyanza ya Kicukiro aturutse mu Birembo, na we yakomoje ku kuba ubu batagikererwa kugera ku kazi ngo babe bagerwaho n’ingaruka zabaga zirimo no kwirukanwa ntacyo bakoze, cyane cyane nk’abakora nyakabyizi.

Yongeyeho ati: “Icyizere ni cyose nko kunoza akazi, ubona ko ari cyo kigamijwe. Umuntu asigaye ava mu rugo abizi neza ngo ndamara igihe kingana gutya mu modoka, ngere ku kazi igihe iki n’iki, ugasanga gucunga igihe bisa nk’aho byubahirizwa.”

Nubwo hari abashima ko izi mpinduka zatanze umusaruro, bamwe bemeza ko hari ibigikeneye kunozwa kugira ngo serivisi zirusheho gukomeza gutangwa neza.

Abashoferi basigaye bakora cyane barasaba kongererwa ikiruhuko

Abashoferi batwara bisi bishimira ko abo batwara bakomeje kwishimira serivisi babaha ndetse n’amakimbirane yavukaga hagati yabo bitewe no gutinda muri gare akaba yaragabanyutse, ariko bagasaba ko gahunda yabo yo kuruhuka yasubirwamo kugira ngo babone umwanya uhagije wo kuruhuka.

Ubusanzwe abashoferi ba bisi bakora iminsi ine bakaruhuka iminsi ibiri mu cyumweru, bakaba basanga icyo gihe cyo gukora ari kinini cyane bakurikije uburyo ubu nta mwanya bakibona wo kugoheka.

Bavuga ko mu gihe babaga bafi te igihe cyo kuruhuka bafite abagenzi, kuri ubu icyo gihe kitakiboneka kuko muri gare batakiharenza iminota 10-15 kandi bakirirwa bazenguruka guhera saa kumi n’imwe kugeza izindi saa tanu z’ijoro.

Harerimana Issa utwara bisi ya Kompanyi ya Royal, yagize ati: “Niba imodoka ihagarara iminota 15 iyo yabaye myinshi, ubwo rero habayeho uburyo bwo kuruhuka, kuko urumva umushoferi araruha akanataha bwije tugakora nta guhagarara.

Yenda ibyo na byo byazadufasha kuba umuntu akora akaruhuka, atagize imvune cyane kuko iyo ugize imvune cyane no kuruhuka ntabwo biza neza.”

Nsanzimana Emmanuel utwarira Isosiyete ya Jali Trasport na we ati: “Uburyo bw’ikiruhuko bukwiriye kongerwa ku mushoferi, umushoferi aracyafi te imbogamizi z’ikiruhuko. Ikindi gikwiye gutekerezwa ni ugutekereza aho umushoferi ataha bakamuha igice akoreramo akurikije aho ataha kuko nkatwe biri kutugora gutaha no kuza ku kazi.”

Murenzi Sam, Umuhuzabikorwa w’Ingendo za EcoFleet muri Gare ya Kimironko, yavuze ko batangiye kubona abagenzi bagenda muri bisi biyongera kandi bishimiye ko serivisi zirushaho kunoga.

Ati: “Abagenzi barimo bariyongera, ariko ubu dufite bisi kandi haziyongeramo n’izindi kugira ngo umuturage abone serivisi nziza.”

Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuzana bisi nshya zikoresha amashanyarazi zisaga 300 bitarenze mu mwaka utaha, zitezweho kuzagenda zisimbura izikoresha ibikomoka kuri peteroli zizoherezwa mu mijyi yunganira Kigali.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigo Eofl eet Solutions mu guharanira gutanga ibisubizo birambye ku bibazo bikigaragara muri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.

Bisi zashyiriweho ibimenyetso byihariye mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali
Sam Murenzi, Umuhuzabikorwa w’Ingendo za EcoFleet muri Gare ya Kimironko
Bisi zisigaye zitegereza abagenzi mu gihe mbere abagenzi ari bo bategerezaga bisi amasaha n’amasaha
Iminota 10 oiba ihagije n’umuntu umwe gusa wagezemo bisi iramutwara
Muri Gare hashyizwe abakorerabushake bayobora abagenzi, bigabanya abakarasi
Harerimana Issa, yishimira ko abo batwara bishimye, akavuga ko bakeneye kongererwa ikiruhuko
kuko basigaye bakora amasaha menshi bataruhuka
Mu muhanda haba hari gahunda, bisi n’izindi modoka zitwara babagenzi benshi zikabona umwitangiriza
Umuvundo w’imodoja ntukibuza bisi gutambuka mu masangano amwe n’amwe yo mu Mujyi wa Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA