Kigali: Parklane Center, umuturirwa w’amagorofa 25 uzatwara miliyari hafi 100 Frw
Ubukungu

Kigali: Parklane Center, umuturirwa w’amagorofa 25 uzatwara miliyari hafi 100 Frw

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 16, 2026

“Kigali Convention Centre yungutse umuturanyi muremure”; Ubwo ni ubutumwa bw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, wasazwe n’ibyishimo nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa umuturirwa w’amagorofa 25 ufite ubuhagarike bwa metero 140.

Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uyu muturirwa witezweho gutwara miliyoni 62.5 z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 unitabirwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel.

Uyu muturirwa ugiye kubakwa nk’inyongera ya Kigali Convention Centre, uzaba ari akataraboneka ukaba n’amahirwe yo gukomeza guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, kongera ishoramari no guhangira imirimo ibihumbi by’abaturage b’u Rwanda.

Biteganywa ko uzaba ufite pisine ku igorofa ya 10, ukazaba unafite ibice byagenewe gukodesha abashaka kuhakoresha nk’ibiro, abahacururiza ndetse n’abahifashisha mu bikorwa byo kwakira abantu n’ubukerarugendo.

MININFRA ivuga ko kandi ko azaba ari ingirakamaro mu kongerera imbaraga icyanya Convention Centre iherereyemo gifatwa nk’icyahariwe kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.

Uyu muturirwa na wo uzaba utangirwamo serivisi zinyuranye zirimo kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa, korohereza abanyacyubahiro kubona aho bakorera ibikorwa byabo hahambaye kandi hajyanye n’ubushobozi bwabo.

Ni inyubako yitezweho gukurura abashoramari banyuranye, bikarushaho kongerera Kigali ubushobozi bwo kuba igicumbi cy’ubucuruzi bugezweho ku rwego mpuzamahanga.

Nanone kandi iyo nyubako izagira uruhare rukomeye mu gukururira ba mukerarugendo bahenze gusura u Rwanda, kuko bazaba bafite aho baruhukira ho ku rwego ruhanitse.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa ku bufatanye bw’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) na Parklane Group, ku bufatanye n’ikigo cy’ubwubatsi Mota-Engil Africa kimaze gushinga ibirindiro mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo bigezweho ku mugabane wa Afurika.

Ahagiye kubakwa Parkline Centre hashyizwe ibuye ry’Ifatizo
Amb. Uwihanganye yishimiye kuba KCC yungutse ‘umuturanyi muremure’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA