Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hafatiwe abantu batandatu barimo abagore n’abagabo bacuruzaga urumogi basanganwa ibilo 10 n’udupfunyika 452. Muri abo harimo abafashwe batwaye urumogi kuri moto abandi bafatirwa mu ngo zabo aho barucururiza.
Abo bose bafashwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) mu cyumweru cyatangiye ku wa 18 kugeza kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025.
Umugabo witwa Nizeyimana Emmanuel w’imyaka 34 yafatiwe mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, tariki ya 18 Ugushyingo, atwaye ibilo bibiri by’urumogi kuri moto ifite pulake RJ 439D.
Muri ako Kagari hanafatiwe umugore Yankurije Clarisse w’imyaka 44 y’amavuko, afite udupfunyika 13 tw’urumogi, akaba yarashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Gisozi.
Uwo munsi, Habimana Bosco w’imyaka 18 na Tuyishimire Innocent w’imyaka 21 bafatiwe mu Kagari ka Shango, Umurenge wa Nduba, batwaye kuri moto ifite pulake RI642B ibilo bine by’urumogi bemezaga ko ari urwabo.
Abo basore bombi kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nduba mu gihe bategereje kugezwa mu butabera.
Ku wa 19 Ugushyingo, Uwamahoro Pascaline w’imyaka 22 na Mucyo Zidane w’imyaka 21 bafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, batwaye kuri moto udupfunyika 325.
Bakimara gufatwa bemeye ko urwo rumogi ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Rulindo, urubagurisha akaba agishakishwa, mu gihe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga.
Ku wa 21 Ugushyingo na bwo, Hatangineza Jean Claude w’imyaka 26 yafatiwe mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, afite udupfunyika 114 tw’urumogi arutwaye kuri moto, asanzwe akoresha mu kazi ko gucuruza urumogi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko na we yemera ko urwo rumogi rwari urwe kandi asanzwe abikora, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kanyinya.
Ku ya 22 Ugushyingo na bwo Ntezimana Jean Claude yafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge atwaye kuri moto ibilo bine by’urumogi.
Ntezimana ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, yafashwe nyuma yo gukora impanuka yabona abapolisi baje gupima impanuka agafata agakapu akiruka, bamufata bagasanga ka gakapu harimo urumogi.
Polisi ivuga ko abantu bose bafashwe bagaragaza ko uru rumogi rwinjira mu Rwanda ruturutse mu bihugu by’abaturanyi aho barwinjiza bakoresheje inzira za panya.
Baruzana mu Mujyi wa Kiagli kuko ari ho usanga bafite abakiriya. Abafashwe bose, urumogi ndetse na moto bari bakoresheje bashyikirijwe RIB ngo bakurikiranweho ibyaha bashinjwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahinzire, yatangaje ko Polisi y’Igihugu ishimira abantu bose batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Yahamije ko icyo ari ikimenyetso gukomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutahura abanyabyaha.
Yakomeje yibutsa abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho gucuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Polisi y’Igihugu iraburira abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ibasaba kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye.
CIP Gahonzire ati: “Ubu amayeri bari gukoresha yo gufata udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge burazwi, ni mubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere. Nta muntu wakize kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubuzima bwawe bukangirika.”
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko itarenze miliyoni 30 Frw.




