Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, yasubije ibicuruzwa uwitwa Susan Asiimwe ucururiza mu isoko rya Nyarugenge, yari yibwe birimo umuceri imifuka 10 ndetse n’amavuta yo kurya amakarito 30 bifte agaciro k’arenga miliyoni n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi yasobanuye ko ibyo bicuruzwa byibwe tariki ya 27 Werurwe 2026, ubwo abajura baje aho Assiimwe akorera, bakabwira umukozi we ko bishyuye amafaranga kuri Bank bamwereka inyemezabwishyu y’impimbano abaha ibicuruzwa.
Asiimwe asuzumye ko amafaranga yageze kuri konti araheba niko kwihutira gutanga ikirego kuri Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge, nyuma yo gukurikirana bifatanwa umwe mu bagize uruhare mu kubyiba. Uwo ngo yafatanwe amakarito 23 y’amavuta ndetse n’imifuka itandatu y’umuceri, ibindi yamaze kubigurisha, uwafashwe arafunze hakaba hagishakishwa abandi bari kumwe na we.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yibukije abacuruzi kuba maso, no kwitondera abaguzi babagana cyane cyane abishyura bakoresheje ikoranabuhanga kuko hari ubwo usanga bamwe ari abajura baba bashaka kubiba.
Abacuruza yabashishakarije kujya bagenzura ubutumwa (message) bwemeza ko bishyuwe, no kugenzura neza inyemezabwishyu (Bordereaux) za banki bishyuriweho kuko hari ubwo usanga abatekamutwe bazihimba bagamije kwiba. Yakomeje yibutsa abaturage kujya bihutira gutanga ikirego kuri Polisi igihe bibwe kuko akenshi hari ubwo Polisi ifata ibyibwe rimwe na rimwe hakabura ba nyirabyo kuko baba batatanze ibirego.
Ikindi ni uko abaturage bashishikarizwa kujya bagira ibirango (serial number) by’imitungo yabo cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko iyo uje gutanga ikirego ugomba kubigaragaza, byanafatwa ukaba ufite icyerekana ko ari ibyawe ukabona kubisubizwa.
Polisi kandi irihaniza abantu bose bumva ko bazatungwa n’ubujura ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko nta hantu na hamwe mu Rwabds hari ubwihisho bw’abajura, ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.

