Kigali: Polisi yagaruje moto, abayibye bagiye kuyigurisha ibihumbi 100 Frw
Imibereho

Kigali: Polisi yagaruje moto, abayibye bagiye kuyigurisha ibihumbi 100 Frw

Imvaho Nshya

March 16, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yagaruje moto y’umuturage yari yibwe mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, abayibye bagiye kuyigurisha ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi ivuga ko tariki ya 14 Werurwe 2026, abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo, mu Kagali ka Mvuzo, mu Mudugudu wa Kigabiro, bayihamagaye bavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe.

Abapolisi bageze aho iyo moto yari ifite Purake RJ 555 C iri kugurishirizwa, babatse ibyangombwa byayo barabibura.

Polisi yahise ifata abo bakekwaho icyo cyaha uko ari babiri barimo uwitwa Habimana Patrick w’imyaka 19  na Iradukunda Kevin w’imyaka 17 y’amavuko.

Ivuga ko abo bakekwaho icyo cyaha bakimara gufatwa bagaragaje ko iyo moto bayibye tariki ya 12 Werurwe 2026, mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Jambo, ubwo yari iparitse mu Isanteri ya Kagamba, bakaba bari bagiye kuyigurisha amafaranga ibihumbi 100.

Nyuma yo gukurikirana, abapolisi basanze iyo moto ari iya Nyamvura Florida, nyuma yo kugaragaza ko moto ari iye yayisubijwe.

Polisi irashimira abaturage batanze amakuru iyo moto igafatwa igasubizwa nyirayo, kandi iraha gasopo abajura bumva ko bazatungwa n’ibijurano ibasaba kubireka bagashaka indi mirimo yo gukora, kuko ubujura budakiza ahubwo ko bukenya.

Abasore bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo ngo bakorerwe dosiye zishyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Abari bagiye kugurisha moto ibihumbi 100 batawe muri yombi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA