Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe Mukandayisenga Solange w’imyaka 40 akekwaho kuba yari afite urumogi udupfunyika 800. Yafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umududugudu wa Kanyinya.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatanga je ko Mukandayisenga yafashwe ku wa 11 Ukuboza 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko asanzwe acuruza urumgi, abapolisi binjiye iwe mu rugo basatse mu nzu bamusangana udupfunyika 750 ku musego w’igitanda n’izindi 50 yari yahishe mu murima w’ibigori uri ku irembo.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, agira ati: “Akimara gufatwa yemeye ko uru urumogi ari urwe kandi asanzwe arucuruza ariko yanga kugaragaza aho arurangura.”
Avuga ko ukekwaho gucuruza urumogi afungiye kuri Station ya Gisozi kandi ko dosiye yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza biyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire yatangaza ko Polisi y’igihugu ishimira abantu batanga amakuru bigatuma urumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Ashimangira ko iki ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutahura abanyabyaha.
Abaturarwanda bibutswa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho gucuruza ibibyabwenge kugira ngo bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Polisi y’igihugu iraburira abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka ahubwo bagashaka ibindi bakora kuko uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye.
Agira ati: “Ubu amayeri bari gukoresha yo gufata udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge burazwi, ni mubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere, nta muntu wateye imbere kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubuzima bwe bukangirika.”
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20 000 000 Frw, ariko itarenze 30 000 000 Frw.