Musabwamana Emelienne yanze kuba inkorabusa no guhora ategeye abandi amaboko mu Mujyi wa Kigali, yiyegurira gukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, akaba adakangwa n’abamwita igishegabo kubera uburyo ako kazi akabonamo inyungu nyunshi.
Gutwara abagenzi kuri moto ni umurimo ukorwa n’abiganjemo igitsina gabo, usaba kwihangana no kwiyemeza guha abagenzi serivisi zinoze, guhorana ubushishozi ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga uyu mwuga.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Musabwamana yahishuye ko nubwo abangamirwa na bamwe mu bamwita igishegabo bitamuca intege, kubera ko uyu murimo umutunze ndetse ukaba unamufasha gutanga umusanzu we mu iterambere ry’abandi.
Mu masaha ya mugitondo, Imvaho Nshya yamusanze aho atuye mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, yitegura kujya mu kazi.
Yambaye ipantalo y’ikoboyi y’ubururu, inkweto zizamutse z’umukara zimeze nka ‘bote’, ikote rirerire ry’umukara, ariko imbere abanzamo agapira k’idoma, arenzaho ijire y’akazi ndetse yambara kasike yegura moto ye ajya gushaka abagenzi.
Musabwamana yatangiranye akazi n’imbaraga nyinshi, ndetse agaragaza ko ari akamenyero kuko abikora abikunze kandi abibonamo amahirwe menshi yo kwiteza imbere.
Gusa ngo aracyagowe na bamwe mu baturage bamubona atwaye moto ntibumve neza ukuntu ari umumotari w’umukobwa ushobora gukora neza ako kazi bamenyereyemo abagabo.
Yagize ati: “Hari abagabo babifata neza ukabona barakwishimira bakaba baguha n’umugenzi ariko hari abandi bakureba ukibaza uti ‘ese naba narakoze ikintu kidasanzwe’? Baba bandeba bakabona ndi umuntu w’igishegabo ntibaba bambona nk’umudamu.”
Akomeza avuga ko hari n’abamuca intege bakamubwira ko batamutega kuko yabagusha ariko agaharanira kunyomoza ibyo bavuga.
Yagize ati: “Iyo umuntu amfobeje numva ncitse intege. Hari igihe umuntu ambona ko ndi umudamu agahita ambwira ngo namugusha ariko kuko nishatsemo imbaraga nkakomeza nkakora. Gusa hakaba n’abandi bantega kuko ndi umudamu kuko baba bizeye ko mbatwara neza”.
Akomeza agira ari: “Hari uwigeze kumbabaza arambwira ngo ntiyantega kuko ndi umugore. Arambwira ngo imbaraga ze zisumbya izange, naramwinginze ngira ngo nyomoze ibyo avuga ndanamusaba ngo ntanyishyure ariko aranga. Hari n’undi wigeze kumpagarika ngiye kumutwara asanze ndi umugore arambwira ngo nindeke anyishyure ariko atege undi ngo arumva atizeye ko mugezayo amahoro.”
Nubwo bamwe babibona gutya akomeza avuga ko hari n’abandi benshi bamutega biganjemo abanyamahanga bamuhitamo mu bandi.
Yagize ati: “Hari gihe mbona umugenzi w’umunyamahanga nkabona birandyoheye kumutwara nkumva nteye ishema Igihugu cyanjye kubona hari umuntu wo hanze ushobora kuza akishimira kuntega kandi ndi umukobwa.
Kandi iyo nkiri ku muhanda hakaza umunyamahanga ntashobora kuncaho kuko baratwishimira cyane. Ubwo rero nta mpamvu yo gutinya kuko hari benshi babona ko ndi umukobwa bakifuza kugendana nanjye.”
Musabwamana avuga ko ashimishwa cyane no kubona hari abandi benshi bamuha agaciro bakamutega ndetse bakagenda banezerewe kubera ukuntu abatwara neza.
Kuba umumotari byamuhinduriye ubuzima
Kuba ari umumotari byamuhinduriye ubuzima kuko mbere yabanje gucuruza amayinite (unité) ariko ubu yinjiza menshi akaba yitunze afasha umuryango we ndetse akaba yarize imodoka ubu afite uruhushya rwo kuyitwara (Kategori B).
Yagize ati: “Mbere nkicuruza amayinite hari ubwo ntinjizaga amafaranga ageze no mu bihumbi batanu ariko ubu mbasha kuyabona nkanayarenza. Nabashije kwiteza imbere kuko nyuma yo gutwara moto nabashije kwiga imodoka ubu mfite kategori B ubu na yo nayitwara. Nditunze kandi n’umuryango wanjye mbitaho uko nshoboye”.
Avuga ko yakuze yumva azaba umushoramari biza kurangira acuruje umunyenga, kandi ahamya ko umugore hari byinshi ashoboye gukora kuko abihamirizwa n’abo abona mu nzego z’umutekano.
Yagize ati: “Nisanze ndi umumotari kubera inama za Nyakubahwa Perezida Paul Kagame zidushishikariza kwitinyuka. Nararebye nsanga ahantu henshi harimo abadamu ariko nareba mu kimotari nkabona ntabo, mpita nishakamo ubushobozi ndavuga nti ese niba umudamu ashobora kuba umusirikare akarinda Igihugu cye kuki njye ntakora ibi?”
Avuga ko yatangiye kwiga moto mu mwaka wa 2019 ari na wo mwaka yabonyemo uruhushya rwo kuyitwara, ariko abanza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
“[…] COVID-19 irangiye nakomeje kubona hari abadamu bari mu mirimo yiganjemo ikorwa n’abagabo ndavuga nti reka nanjye ninjire mu muhanda nkore.”
Akomeza avuga ko yaje kugira amahirwe yo kubona moto igihe Umujyi wa Kigali ku bufatanye na BK batangaga amahirwe ku bagore bafite kategori A bagera kuri 20 nyuma baza kuzihabwa.
Musabwamana akomeza agaragaza ko atajya abangamirwa n’akazi ke bitewe n’amasaha kuko hari n’abakora amasaha y’ijoro ariko we yigenera amasaha.
Ati: “Amasaha yo gukora ni njye uyagena si ngombwa ngo akazi kangenere amasaha. Igihe cyo gukora mba narakigennye ntaha kare kandi ntacyo bihungabanya kuyo mba ndi bwinjize. Hari amafaranga numva ngomba gukorera ku munsi kandi nkora cyane kugira ngo ayo masaha agera nayabonye.”
Akomeza avuga ko nubwo atwara moto ariko atifuza kuguma ariyo atwara ahubwo yifuza no kuzatwara ibindi binyabiziga biyirenze akandi afite icyizere ko ubuzima buzaba bwiza kurushaho.
Ati: “Ntabwo nzaguma ntwara moto ndifuza kuzamuka nkatwara n’ibindi binyabiziga kuko ni yo mpamvu nashatse kategori kandi mfite icyizere ko nzabigeraho kuko numva ko ubuzima bwanjye ari bwiza.”
Akunda akazi ke kandi akitwaramo neza, akarangwa n’ubupfura kuko yumva ko ntaho yagera adafite ikinyabupfura ari na cyo gikomeje kumwubakira icyizere mu bo aha serivisi.
Ashimira Leta y’u Rwanda idahwema gushyigikira abagore bashoboye mu buryo bwose, ndetse akagira inama abandi bakobwa gutinyuka imirimo yiganjemo ikorwa n’abagabo.
Ashimangira ko bidakwiye ku mwari ubereye u Rwanda guhora ategeye amaboko umukunzi, ababyeyi, inshuti cyangwa abandi bo mu muryango mugari kandi hari amahirwe menshi y’imirimo yabafasha gutera imbere bakanateza imbere urwababyaye.