Kigali: Ufite ubumuga bwo kutabona yanditse ibitabo 14 mu myaka 7
Uburezi

Kigali: Ufite ubumuga bwo kutabona yanditse ibitabo 14 mu myaka 7

ZIGAMA THEONESTE

September 7, 2024

Ikuzwe Callixte, ufite ubumuga bwo kutabona, ni umwanditsi w’ibitabo umaze imyaka 7 abikora mu nyandiko z’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.

Ni ibintu yatangiye akirangiza amasomo ya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), kuri ubu akaba amaze kwandika ibitabo bye bwite 14, n’ibindi byinshi atibuka umubare wabyo yasemuye akabivana mu nyandiko isanzwe akabishyira mu nyandiko zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona (Braille).

Avuga ko nyuma yo kumva imbogamizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bahura na zo yahisemo kujya yandika ibitabo ndetse akanasemura iby’abandi byanditse mu nyandiko isanzwe we akabishyira mu nyandiko isomwa n’abatabona ndetse n’abatumva.

Ni inkuru yandika mu buryo bw’amafoto ku buryo byorohera abasomyi.

Ati: “Ibyo dukora ni ukugira ngo ibyanditse tubishyire mu buryo abana bafite ubumuga babasha kubikoresha. Tubishyira mu nyandiko za Braille tukaba twabishyira no mu marenga aho bikenewe, dukoresheje gushushanya amarenga, tukaba twanakoresha na murandasi (internet) mu kureba amashusho abereye abana bafite ubumuga. Igihe kirekire abana batabona batazi uko amashusho aba ameze twebwe turayafata tukayashyira muri Braille noneho bakayumva”

Yunzemo ati: “Buriya umwana ufite ubumuga kugira akoreshe internet cyangwa undi muntu uwo ari wese hari amabwiriza asabwa, kureba niba akoresha amabara ajyanye. Hari ukuntu amabara agomba kuba apimye ntabe yakwica amaso y’umwana, bityo rero n’ibitabo byanditse hari uburyo byandikwa ku buryo umwana bitamwicira amaso.”

Umwanditsi Ikuzwe avuga ko hakiri imbogamizi ko abandika ibitabo muri iki gihe bataraha agaciro gahagije ibyo kwandika inyandiko za Braille, ku buryo hari abana benshi bafite ubumuga bwo kutabona bataragira amahirwe yo gusoma ibitabo nk’abandi.

Ikuzwe asaba ababyeyi gukangukira kugurira abana ibitabo byo gusoma by’umwihariko abatabona kuko ari benshi bataragira ayo mahirwe.

Ati: “Umubyeyi ntiyavuga ati Wenda umwana wanjye akeneye gusoma uyu mugani, reka njye kumugurira ku bafite igitabo cyo mu nyandiko ya Braille.”

Yunzemo ati: “Niba ufite umugani uyu n’uyu cyangwa igisigo iki n’iki bizane tubigushyirire mu nyandiko ya Braille kuko twifitemo ubushobozi.”

Ikuzwe avuga ko mu myaka 7 ishize yandika ibitabo mu nyandiko ya Braille, atarabona umubyeyi wakiguze, ahubwo ko we n’abandi bagenzi be, bagurirwa n’imiryango nterankunga igamije gufasha abana mu mashuri atandukanye, ikaba ari yo ibibashyira.

Ibyo Ikuzwe yabitangaje mu imurikagurisha ry’ibitabo, muri gahunda ya USAID Ibitabo kuri Twese, aho abanditsi baganiraga ku mbogamizi zibugarije, irimo kubera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 5 Nzeri.

Umuyobozi Mukuru, w’uyu muryango, Aimee Yedidya Senzeyi avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kuganiriza ababyeyi bagakangukira kugura ibitabo ndetse n’abandika bakabyandika mu nyandiko zinogeye buri wese harimo n’abafite ubumuga.

Ahamya ko gusoma ari ishingiro ry’ibanze ku muntu kandi ko bikenewe mu burezi, mu kazi kandi kuri buri wese.

Tariki ya 8 Nzeri 2024, u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, aho uku kwezi kwa Nzeri ari ukwezi kwahariwe gusoma. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangaza ko kugeza ubu ku Isi abana miliyoni 19 bafite ubumuga bwo kutabona, cyangwa bakaba batabona neza, aho usanga badahabwa uburezi buhagije, no kutagera ku ikoranabuhanga nk’abandi.

Aimee Yedidiya Umuyobozi Mukuru wa USAID Ibitabo kuri Twese
Ababyeyi bashishikarizwa kugurira abana ibitabo byo gusoma

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA