Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko kuwa Kabiri tariki 03 Werurwe 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali ryataye muri yombi umugabo witwa Murengezi Innocent wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, akekwaho kugira udupfunyika 1,000 tw’urumogi.
Agifatwa yavuze ko urumogi yari yarukuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu, aruzaniye abakiriya be batuye mu Mujyi wa Kigali.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Imvaho Nshya ko Murengezi yakorewe dosiye igashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Ashimira abaturage batanze amakuru yafashije mu ifatwa ry’ukekwaho gucuruza urumogi rutarakwirakwizwa mu baturage.
Abaturage batuye Umujyi wa Kigali bibutswa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe kuko bigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Agira ati: “Turasaba abishora mu bikorwa byo gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kubireka kuko uburyo bwose bakoresha burazwi, tukabagira inama yo gushaka indi mirimo yo gukora kuko iyo gucuruza ibiyobyabwenge ntabwo izabakiza ahubwo izabakenya.”
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.