Kigali: Umushinga w’imiturirwa wa miliyari 115 Frw washyizeho ibuye ry’ifatizo
Ubukungu

Kigali: Umushinga w’imiturirwa wa miliyari 115 Frw washyizeho ibuye ry’ifatizo

KAMALIZA AGNES

August 25, 2025

Kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa imiturirwa yo guturamo no gukoreramo yitezweho kuzura itwaye miliyoni zisaga 80 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 115 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izo nyubako zigezweho kandi zijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali zigiye kubakwa munsi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ahateganye n’Umudugudu w’Icyitererezo wa Vision City n’ikibuga cya Golf, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo.

Uwo mushinga wiswe Ramba Hills, witezweho kugira uruhare mu kwimakaza iterambere ry’Umujyi n’imiturire igezweho y’Abanyakigali, cyane ko ari imiturirwa izaba irimo iyo guturwamo, iy’ubucuruzi no gukoreramo.

Umuyobozi wa RDB Jean Guy Afrika, yashimangiye ko imishinga nka Ramba Hills atari ishoramari ry’abikorera gusa ahubwo ari n’umusanzu ukomeye mu kubaka umujyi w’ahazaza nk’uko ugaragara mu Cyerekezo 2050.

Yashimangiye ko Guverinoma y’ub Rwanda yiyemeje gushyigikira urugendo rw’umushoramari rukava mu nzozi rugashyirwa mu mikorere irushijeho kuba myiza, inyuze mu mucyo kandi yimakaza ubufatanye.

Izo nyubako ziri kubakwa binyuze mu mushinga w’Ikigo ‘Investment Africa Holdings Ltd’ binyuze mu gashami kacyo, Ramba Real Estate, biyemeje gushyira imbere gutunganya inyubako zo guturamo, ibiro, n’izo guteza imbere imijyi ku rwego ruhanitse.

Igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga kigaragaza inyubako ndende ebyiri imwe y’amagorofa 26, n’indi ya 24, iruhande rwazo hari indi izaba ifite amagorofa 16, indi ya 12 n’ifite 10.

Kigaragaza ubusitani bugari butanga amahumbezi, pisine, parikingi nini ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 1400, imihanda myinshi irimo inyura mu busitani n’ahandi.

Muri izo nyubako ndende ebyiri, imwe izaba igenewe ibiro byo gukoreramo mu gihe indi ari iyo guturwamo, no mu zindi hakazaba harimo amaguriro, heteli n’ibindi byangombwa by’ibanze.

Ubuyobozi bwa Ramba Real Estate bwemeza imirimo yo kuyubaka izarangira mu myaka ine ariko mu gihe cy’umwaka n’igice hakazuzura inzu ziganjemo ayo guturamo.

Muri Kamena uyu mwaka, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko uwo mushinga witezweho guhindura ishusho y’Umujyi wa Kigali mu myaka iri imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yagize ati: “Ubigereranyije na Vision City hakurya n’izindi ’apartments’ zihari, Kacyiru hagiye kuba ahantu hatandukanye n’uko hari hameze… Twimura abaturage, abantu babivuzeho amagambo menshi cyane, ariko iki ni cyo cyerekezo cya Perezida wa Repubulika.”

Uyu mushinga uri mu cyiciro cyo kurushaho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, ariko n’imibereho y’abanyamujyi ikazarushaho kuba myiza bigendanye no kubona ahantu hagezweho ho gutura no gukorera.

Umuyobozi wa RDB Jean-Guy Afrika (hagati) ari kumwe n’abashoramari batangije uyu mushinga w’cyerekezo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA