Kigali: Umwana yasizwe mu modoka atabarwa yatangiye kurerembura
Amakuru

Kigali: Umwana yasizwe mu modoka atabarwa yatangiye kurerembura

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 4, 2022

Ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Kanama, abahahira n’abacururiza mu Isoko rya CHIC baguye mu kantu ubwo babonaga Polisi yica urugi rw’imodoka ngo itabare umwana wasizwe afungiranywe mu modoka. 

Bivugwa ko ababyeyi bamusize mu modoka bakigira muri gahunda zabo basize bazamuye ibirahure byose ndetse baranfunga baramiramiza ku buryo umwana yabuze umwuka agatangira kurerembura nyuma yo gutaka akubita ikirahure asaba ubufasha. 

Ku bw’amahirwe haje umugabo wabibonye asaba umusekirite kumena ikirahure, na we aramufasha ndetse yitabaza na Polisi batabara ubuzima bw’umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri. 

Uyu mwana yagerageje uko ashoboye ngo afungure ibirahure by’iyo modoka ya Benz ariko biba iby’ubusa nk’uko abari aho babivuze, ku buryo iyo atabona abo bashinzwe umutekano ngo bamutabare byari kurangira aheze umwuka.

Bivugwa ko Polisi yahageze hashize amasaha agera kuri abiri nyir’imodoka ataragaruka, ifata umwana ikomeza gushakisha ababyeyi be. 

Papa we yageze aho araza ahita atabwa muri yombi ndetse ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza.

Nyina w’uwo mwana w’umukobwa na we yaje kuhagera. Umugabo ari kuri Sitasiyo ya Nyarugenge yabwiye itangazamakuru ko abantu babigize birebire kandi umwana ntacyo yabaye.

Yagize ati: “Mu by’ukuri abantu barimo kubikabiriza. Naparitse imodoka nihutira mu kazi nsize umwana ari kumwe na nyina ndetse n’umukozi.”

Umukozi na we wari wageze kuri Sitasiyo we yagize ati: “Nasohotse ngiye kugura imbuto z’umwana mu gihe mama we yari agiye kumugurira imiti. Biragaragara ko abantu barimo gukabya inkuru pee!”

Gusa ababonye uburyo umwana yabanje guhogora ndetse akaba yatabawe ibyunzwe byamurenze, bavuze ko aba babyeyi bakwiye guhanirwa ko batita ku mwana wabo kugeza no ku rwego bumva ko abamutabaye bakabije. 

TANGA IGITECYEREZO

  • Gasigwa ernest
    August 4, 2022 at 5:21 pm Musubize

    Police yarikuitabaza technoligie ikoreshwa muri traffic police iyo bafite plaque yawe baraguhanagara.

  • Ism
    August 7, 2022 at 10:55 am Musubize

    Birababaje Rwose p

  • Soso
    August 7, 2022 at 2:11 pm Musubize

    Ariko koko akumiro karagwira! Umubyeyi asiga umwana wa 2ans mu modoka yumva amusigiye nde?

  • Jules
    August 8, 2022 at 7:45 am Musubize

    Abantu 3 basiga umwana hakabura numwe umuterura cg umusigarana? ababyeyi ba Kigali mwiminjiremo agafu pe. Umwana ntabwo ari umutwaro

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA