Kigali: Umwuka uhumanya ikirere wagabanyutseho 45% mu gihe cya UCI
Amakuru

Kigali: Umwuka uhumanya ikirere wagabanyutseho 45% mu gihe cya UCI

ZIGAMA THEONESTE

October 1, 2025

Isesengura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) ryagaragaje ko gufunga by’agateganyo imihanda minini mu Mujyi wa Kigali mu gihe habaga Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI World Cycling Championships), byagize uruhare rukomeye mu kubungabunga ikirere cy’umujyi no kubanya imyuka ihumanya ku kigero cya 45%.

Iri rushanwa rya UCI ryahuje abakinnyi bagera ku 1000 baturutse hirya no hino ku Isi, bakiniraga mu Mujyi wa Kigali kuva ku ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri.

Mu rwego rwo korohereza amasiganwa, imihanda minini imwe n’imwe mu mujyi yarafunzwe, indi igenerwa imodoka nto n’amakamyo zererekeza mu bindi bice.

Izo mpinduka zahaye inzobere amahirwe yihariye yo kwiga ingaruka zituruka ku kugabanyuka kw’iyoherezwa ry’umwuka uhumanya ikirere, uturuka mu modoka mu Mujyi wa Kigali.

Mu cyumweru cy’irushanwa, hashyizweho ibyuma 10 bipima ubuziranenge bw’ikirere mu duce dutandukanye twa Kigali, hagamijwe kureba uko umwuka uhinduka mu mihanda yafunzwe no mu yitafunzwe.

Ibyo byuma byashyizwe mu bice by’Umujyi wa Kigali birimo Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo no ku cyiciro cy’Urwego rw’Iterambere (RDB)/Kimihurura.

REMA ivuga ko ukurikije amakuru yakusanyijwe mbere no mu cyumweru cy’irushanwa, raporo igaragaza ko urwego rwa PM2.5, uduce duto tw’umwuka dushobora guhungabanya ubuzima, twagabanyutseho 45% mu mihanda yari yafunzwe.

Iyo raporo ya REMA ivuga ko ku mihanda y’ingenzi yari yafunzwe, urwego rw’umwuka wanduye rwagabanyutseho hagati ya 30 na 35%, mu gihe mu duce tutari mu mihanda y’amasiganwa impinduka zari nke cyane.

Ibi byagaragaje neza umusaruro mwiza wo kugabanya imodoka mu gihe cy’irushanwa, kuko ibyuma bipima byerekanaga ikirere gisa neza, kandi gicyeye, nta bihe by’umwuka wanduye bikabije ugereranyije n’ibyagaragaraga mbere.

Ibyuka bihumanya ikirere byagabanyutse ku kigero cya 45% mu cyumweru cy’amagare i Kigali

Ku mihanda yari ifunze, urwego rw’umwuka wanduye ku manywa rwagumaga munsi ya microgramu 30 z’imyuka ihumanya kuri buri metero kibe y’umwuka, ugereranyije n’ibihe bisanzwe byageraga kuri microgramu 47-50.

Ibisubizo by’isesengura rya REMA bigaragaza ko kugabanya imodoka mu mihanda byagize akamaro, hatari mu masaha yo gufunga imihanda gusa, ahubwo byanagize ingaruka nziza zikomeza no mu masaha y’umugoroba.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera yagize ati: “Ibi bisubizo ni ikimenyetso kigaragara cy’uko kugabanya imyuka ihumanya ituruka mu modoka bihita bisukura umwuka duhumeka.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe cy’amarushanwa ya UCI, umwuka wo mu Mujyi wa Kigali wari uri ku rwego ruringaniye, rushobora kwihanganirwa n’abantu muri rusange nk’uko amabwiriza y’Ubuzima bwiza bwo mu kirere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS) abiteganya.

Yakomeje avuga ko ibyo bikwiye kubera isomo Abaturarwanda ryo kwita ku modoka zabo no gushyigikira uburyo burambye bwo gutwara abantu, harimo gukoresha imodoka rusange, gutwara igare, kugenda n’amaguru no kwirinda ingendo z’imodoka zidafite akamaro igihe cyose bishoboka.

Ati: “Umwuka usukuye tuzawugeraho, niba dufashe ibyemezo by’umutima wo kurengera ibidukikije mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Minisiteri y’Ibidukikije binyuze muri REMA yashyizeho uburyo bushya bwo gusuzuma imyuka ihumanya iva mu modoka, ikerekana ko u Rwanda rwiyemeje kugabanya ihumanya ry’ikirere, guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage no gushyigikira iterambere rirambye.

REMA yavuze ko ibyavuye mu gihe cy’amarushanwa ya UCI byerekana akamaro gakomeye k’imicungire irambye y’imijyi.

Uretse ibyuma bipima umwuka byashyizwe mu Mujyi wa Kigali, REMA inagenzura ubuziranenge bw’umwuka mu bindi bice by’u Rwanda, kandi isaba abaturage gukurikirana amakuru ahita atangazwa kuri rubuga rwayo aq.rema.gov.rw, kugira ngo bamenye uko umwuka bahumeka uhagaze bityo bafate ingamba ziboneye z’ubuzima buzira umuze.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA