Urubyiruko rugera kuri 410 rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali rumaze iminsi Itanu mu itorero mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro, rweretswe ko igihugu kitubakwa n’umuntu ahubwo cyubakwa bw’ubumwe n’ubufatanye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Martine Urujeni, yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025, ubwo hasozwaga itorero ry’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Umujyi wa Kigali wizeye urubyiruko rwize byinshi ku iterambere ry’Igihugu, kurwanya ibyaha hifashishijwe ikoranabuhanga, gukunda igihugu no gusigasira ubusugire bwacyo, kwizigamira nk’iterambere ryabo bwite.
Yagize ati: “Buri wese muri mwe afite amahirwe yo kuba intwari y’ejo hazaza ariko kugira ngo bigerweho, ni ngombwa ko mukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera, ubumwe n’ubudaheranwa, ikinyabupfura no gukorera hamwe, kuko nta gihugu cyubakwa n’umuntu umwe.”
Urujeni, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ashimangira ko ubwitange n’ubushake bwo guharanira icyiza rusange, ari byo bizatuma bagira u Rwanda igihugu kidahangarwa.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwibukijwe ko imihigo rwasinye ari isezerano rikomeye rwagiranye n’igihugu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yashimiye itorero ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibikorwa bigirwamo n’uruhare n’urubyiruko biza ku isonga.
Alexia Uwitonze, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, yahamirije Imvaho Nshya ko impamvu y’itorero ari ukongerera ubumenyi urubyiruko.
Avuga ko baganirijwe ku gukunda igihugu, kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi ni amasomo yabafashije kandi biteguye kubyaza umusaruro.
Ati: “Twakoze imikoro ngiro nko kubaka igisenge aho uwo mukoro ngiro usobanura ubufatanye bwacu mu kubaka igihugu. Urubyiruko rwiteguye kuzagira umusaruro ndetse n’impinduka nziza aho rutuye.”
Urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rugaragaza ko abantu bavuga nabi u Rwanda ari abataruzi bityo ko rufite ubumenyi ruvanye mu itorero harimo n’amateka y’u Rwanda.
Uwitonze akomeza agira ati: “Abaruvuga nabi ni abashaka kugoreka amateka ndetse no kuyahishira, kuyirengagiza no kwiyibagiza ariko twebwe twiyemeje kuvugisha ukuri ku bihari ndetse no kuvuga u Rwanda uko ruri kuko amateka twarayize turayasobanukiwe.”
Umuhoza Janvier, Umuhuzabikorwa w’itorero ry’urubyiruko ryaberaga mu Mujyi wa Kigali, yashimye Leta y’u Rwanda yita ku rubyiruko irwongerera ubumenyi.
Yavuze ko intego kwari ugutoza urubyiruko indangagaciro yo gukunda igihugu no kubona ubushobozi bwo gutahura ibyaha bikorerwa mu muryango nyarwanda.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahawe ibiganiro 15 bigaruka ku mateka y’igihugu, icyerezo 2025, amahitamo y’igihugu n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.
Amafoto: Umujyi wa Kigali