Ababyeyi n’abarezi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali basangiye n’abana Noheli bishimira ko basoje umwaka wa 2025 kandi bagiye gutangira n’uwa 2026, mu mahoro ndetse bagiye no kwinjira mu biruhuko, aho basabwe kugira imyitwarire mizima no kugira ubuntu basangira na bagenzi babo ibyo bafite.
Ni ibikorwa byabereye ku ishuri rya Ecole St Therese de l’Anfant Jesus Kigali, riherereye mu Kagali ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025.
Abana bo muri iryo shuri berekanye ubumenyi bahawe binyuze mu mikino itandukanye, indirimbo n’imbyino mu rwego rwo gushyigikira impano zabo no kwishimana n’ababyeyi.
Uwashinze iryo shuri, Niyirora Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko kwishimana n’ababyeyi bigamije kubafasha kurangiza umwaka neza no kubafasha gusangira Noheli n’abaturanyi hagamijwe kubatoza kugira umuco wo gusangira n’abandi.
Yagize ati: “Intego ni ugutoza abana kugira indangagaciro ya Kirisitu kandi bakubaha n’iz’Igihugu.
Gusangira Noheli n’abana ni ukubatoza kugira umuco wo gufashanya no gusangira n’abakene kugira ngo na bo mu bazima bwabo babashe kubikurikirana”.
Abana bavuga ko biteguye gufasha ababyeyi imirimo mu gihe cy’ibiruho kandi bagasenga ndetse bakirinda kuzerera.
Umwe ati: “ Tugiye kujya dufasha ababyeyi bacu, kandi tuzakomeza kwiyibutsa ibyo twize.”
Umuyobozi w’iryo shuri Akimana Floride yashishikarije ababyeyi ko abana baje mu minsi mikuru bakwiye kuyizihiza ariko banibuka kubasha gusubira mu masomo bize.
Ati: “Turifuza kugira umwana usobanutse nkubungubu dufite intego isobanutse, igira iti ndera neza, nkure neza,nkore neza”.
Impuguke mu burezi n’imibanire zigira inama ababyeyi zo kwita ku bana mu biruhuko
Umwarimu w’amasomo y’imibanire (sociology) muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko abana mu biruhuko by’umwihariko ingimbi n’abangavu bakeneye gusabana n’abandi.
Akangurira ababyeyi kubaha ubwo burenganzira ariko bakabakurikirana.
Yagize ati: “Mubemerere kujya mu rungano aho kuba bonyine. Kuba mu rungano akenshi bitanga umutekano kandi bigafasha kwigira ku bandi.”Abahanga bavuga ko kugenzura abana bigomba kwibanda ku mutekano wabo bitabaye ukubambura ubwisanzure.
Nkomezi yaburiye ababyeyi kudasiga ingimbi n’abangavu batagira icyo bakora na mba.
Yagize ati: “Si ukubafata nk’imfungwa, ahubwo ni ukumenya aho bari, abo bari kumwe na bo n’ibyo barimo gukora”.





