Uretse kuba umuziki wifashishwa n’abarimu nka bumwe mu buryo bufasha abanyeshuri gufata mu mutwe n’andi masomo y’ingenzi arenze gusoma no kwandika, umuziki unafasha abanyeshuri kugaragaza ubuhanga bwabo mu buryo bw’ubugeni kandi bikabubakira icyizere.
Kiliziya Gatolika isanga Leta y’u Rwanda ikwiye kongera imbaraga mu kwigisha amasomo y’umuziki, bamwe mu bayobozi b’amashuri mu bice bitandukanye mu Rwanda bakaba bahamya ko utagihabwa imbaraga cyane.
Padiri Mukuru wa Mutagatifu Mikayile, Consolateur Innocent, wari uhagarariye Antoine Cardinal Kambanda mu gitaramo cya Korali Christus Regnat yataramiyemo abakunzi bayo ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024, yasabye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kongera imbaraga mu masomo y’umuziki.
Ni igitaramo cyarimo umuziki wacuranzwe mu myaka ya 1908. Cyari kigamije gukusanya amafaranga muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Padiri Consolateur yavuze ko uririmbye neza aba asenze kabiri, ndetse ko kandi injyana nziza ari umuti mwiza w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Abahanga bavuga ko umuririmbyi atagira umutima mubi, ari na yo mpamvu mu bihugu byateye imbere mu mashuri habamo kwigisha umuziki mu buryo bufatika.
Yagize ati: “Turasaba Minisiteri y’Uburezi kongera imbaraga mu masomo y’umuziki kuko byongera ubumuntu.”
Yavuze ko amajwi meza abaririmbyi ba Christus Regnat bafite ari impano iva ku Mana.
Umwe mu bayobozi b’ishuri ryo mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, yabwiye Imvaho Nshya ko nta somo ry’umuziki bigisha keretse mu bigo by’Abihayimana cyangwa n’ishuri ryaba ryarahisemo kwigisha umuziki ariko ngo si itegeko (It’s not Compulsory) kuryigisha.
Akomeza agira ati: “Nta somo ry’umuziki rihari, ryigishwaga kera.”
Ismael Karemera, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri College St Marie Reine Kabgayi mu Karere ka Muhanga, yahamirije Imvaho Nshya ko muri iryo shuri bagira isomo ry’umuziki ryigishwa buri wa Gatandatu mu kigo cyose.
Avuga ko isomo ry’umuziki rifasha abanyeshuri kuko ribaruhura mu mutwe ndetse ngo ryongera imibanire myiza hagati y’abanyeshuri.
Uretse n’ibyo kandi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) gitangaza ko amashuri yo mu Rwanda ategetswe kwigisha umuziki, imbyino no gukina amakinamico nka bumwe mu buryo bwo kurushaho gusigasira umurage gakondo w’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Mbarushimana Nelson, ashimangira ko uretse kuba kwigisha umuziki, imbyino n’amakinamico ari ingenzi cyane mu mashuri, bitanga n’amahirwe zo gukuza impano z’abanyeshuri.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko kwigisha binyuze mu ndirimbo n’ibihangano byashyizwemo imbaraga mu mashuri nderabarezi (TTCs) kugira ngo abarezi b’ahazaza batangire kwitegura kuzajya bifashisha umuziki mu gutanga amasomo ndetse no gufasha abanyeshuri kurushaho kwiga banaruhuka.
Iyi gahunda iteganya ko abanyeshuri barushaho gushyikirana na mwarimu kandi bikaborohera gufata amasomo biga binyuze mu muziki ndetse no kuruhura umutima.
Mu izina rya Cardinal Kambanda, Padiri Consolateur yashimiye abaje gushyigikira Korali Christus Regnat, avuga ko Antoine Cardinal Kambanda azirikana ubutumwa Korali ifite muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ati: “Ubutumwa mufite Cardinal arabuzirikana cyane cyane n’umutima mufite wo gufasha abakiri bato ngo babyiruke bizihiye Imana n’u Rwanda.”
Avuga ko gahunda yo gufasha kubonera abana ifunguro ryo ku ishuri ari gahunda y’igihugu. Ati: “Mutabare abana mwitabara kuko ejo ni mwe muzabakenera.
Mbarushimana Jean Paul, Perezida wa Korali Christus Regnat, yavuze ko kuri bo gusenga gusa bidahagije ahubwo bikwiye kujyana n’ibikorwa.
Agira ati: “Twaje gusanga ibyo bidahagije dusanga hari ibyo twakora kugira ngo tujye muri gahunda yo gufasha abana kubona ifunguro rya saa sita n’ibikoresho by’ishuri, duhereye muri G.S St Famille na JOC.”
Korali Christus Regnat ishaka kwagura igitaramo ‘I Bweranganzo’ kikazarenga Umujyi wa Kigali bakagira no hanze yayo.