Umunyezamu Kimenyi Yves wakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali na Isonga FA, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Ni icyemezo gikubiye mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, asezera kuri ruhago yari amazemo imyaka 14.
Mu butumwa burebure yavuze ko uyu mukino wamuhaye ubuzima ndetse ashimira n’abamufashije muri urwo rugendo.
Yagize ati “Mfashe aka kanya ngo ntangaze ku mugaragaro ko nsezeyemu mupira w’amaguru w’umwuga.Urugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru rwatangiye nkiri umwana, ruyobowe n’ishyaka, inzozi, n’urukundo rw’umukino. Umwuga wanjye watangiye ku mugaragaro mu 2012, urugendo rwamfashije kuba umukinnyi ndetse no kuba umuntu”.
Yakomeje avuga ko muri uru rugendo yishimira kuba yakabije inzozi zo gukunira Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.
Ati” Kimwe mu byubahiro bikomeye nagize mu mwuga wanjye ni amahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye mu ikipe y’Igihugu. Kwambara amabara y’Igihugu byari inzozi zabaye impamo, kandi ni ibihe nzahora nibuka kandi nkishimira ubuziraherezo”.
Yongeyeho ati: “Nubwo nsezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwagize umwuga, ntabwo ngiye kuva mu mupira w’amaguru. Umukino wampaye byose, kandi niyemeje gukomeza urugendo rwanjye mfasha, kuyobora no gushyigikira abandi cyane cyane abakinnyi bakiri bato barota kugera ku byo nanjye nigeze kurota binyuze mu mushinga ‘Beyond 90”.
Yasoje ashimira amakipe yose yanyuzemo, abakinnyi bakinanye, abatoza, abaganga, abafana, n’abandi bose bamushyigikiye muri uru rugendo.
Kimenyi ni umwe muri ba bazamu beza u Rwanda rwagize mu myaka 10 ishize.
Yanyuze mu makipe menshi akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Isonga FA yazamukiyemo n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Kimenyi Yves asezeye kuri ruhago nyuma y’imyaka ibiri adakina kubera imvune ikomeye yagize mu kwezi kwa 10 muri 2023 ku mukino AS Kigali yari yakinnyemo na Musanze FC. Icyo gihe yagonganye na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor wakiniraga Musanze FC.


