Kinigi: Ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga bwitezweho impinduka mu iterambere
Ubukungu

Kinigi: Ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga bwitezweho impinduka mu iterambere

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 29, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze uherereye ku nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bavuga ko bafite icyizere cy’ejo hazaza binyuze mu mushinga w’ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga, bukorerwa muri Greenhouse.

Ni umushinga wamuritswe ku wa 29 Kanama 2025, mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita izina ingagi ku nshuro ya 20.

Uwo mushinga wazanye  uburyo bwo guhinga imboga n’imbuto mu nzu zabugenewe (Greenhouse) aho abahinzi bashobora gucunga ubushyuhe, gutera imbuto igihe bashatse no gusarura buri gihe, bitandukanye n’ubuhinzi busanzwe bushingiye ku bihe by’ikirere.

Abaturage bavuga ko mbere batigeze batekereza ko umuntu yahinga mu nzu, ariko kuri ubu babona ko ari amahirwe akomeye.

Nyirambonigaba Collette wo mu Mudugudu wa Nyarusizi, Akagari ka Kaguhu, mu Murenge wa Kinigi,  avuga ko guhinga mu nzu kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga ari intambwe ikomeye mu guhindura ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Ntabwo twiyumvishaga uburyo umuntu yahinga mu nzu, ariko ubu tubona umusaruro uhagije. Iyo duhinze imboga cyangwa inyanya, turazisarura mu bihe byose kuko twifashisha ubushyuhe twishyiriramo.

N’amasoko yo kugurishamo turayabona kuko ikilo cy’inyanya ubu kigura amafaranga 1000, mu gihe igiciro cy’inyanya zahinzwe tugendeye ku migendekere y’ikirere kigura amafaranga400. Ibi tuzabikuramo inyungu cyane.”

Nsabiyera Jean Baptiste we avuga ko ubuhinzi bw’ikoranabuhanga bukwiye gusakara mu karere kabo hose.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’ikoranabuhanga ubukora ufite icyizere kuko ntiwavuga ngo imvura, izuba se bizaguteza igihombo, upfa kuba wahinze imbuto nziza, wavomereye, wamenye ko ubushyuhe wabushyize ku murongo cyangwa se ko nta muyaga wagiyemo mwinshi, twifuza ko ubu buhinzi bwagera hose, ariko abantu tukabikorera mu matsinda kugira ngo dufashwe kubona ibikenerwa muri iki gikorwa.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yavuze ko uyu mushinga watekerejwe hagamijwe guteza imbere abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo bagire imirimo ibateza imbere kandi ibunganire mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Twashatse gushyiraho ibikorwa bituma abaturage bagerwaho n’inyungu zituruka kuri Pariki kandi bagahabwa uburyo bwo kwihangira imirimo itanga inyungu. Ubuhinzi bwa greenhouse ni bumwe mu bisubizo bifatika.”

Ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni zisaga 50 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 72Frw, ugamije gukemura ibibazo by’ibiza no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kimwe no kongera ubuso bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa kilometero kare 732.

Uteganya guhugura abaturage benshi kuri uyu mushinga w’ubuhinzi bw’ikoranabuhanga, aho ugeza ubu, abaturage basaga 200 bamaze guhugurwa kuri ubwo buhinzi kugira ngo babashe kubukoresha neza.

Uyu mushinga uzahindura imibereho y’imiryango 922, harimo izatuzwa mu Mudugudu mushya w’icyitegererezo, uzubakwa ku buso bwa hegirari 50.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr.Ndabamenye Telesphore, yavuze ko uyu mushinga uje gukemura ikibazo cy’imirire n’imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ubu buryo bushya buzazamura umusaruro, buhe abaturage ubushobozi bwo kubona amafaranga no kongera amahirwe yo kubona imboga n’imbuto buri gihe. Ni intambwe ikomeye mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.”

Ni umushinga   abaturage bitezeho inyungu kuko   ibilo 5000 basarura bya puwavuro bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw ku mwero umwe, ndetse n’ibilo 10 000 by’inyanya bihwanye na miliyoni 8 Frw.

Icyo kigo cyubatse ku buso bwa metero kare 1 250, kigizwe na greenhouse 3, z’ubuhinzi, ububiko bukonjesha n’ibikoresho bigenewe gusukura no gupfunyika umusaruro

Biteganyijwe ko ubu buhinzi buzajya bwinjiza miliyoni 42 mu gihe ikiguzi cyo kuhabyaza umusaruro kibarirwa muri miliyoni 11, kizacungwa n’abaturage bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo ryitwa Volcanao Community Association.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa RDB, MINAGRI, Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’iterambere, hagamijwe ko ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga bubera abaturage isoko y’inyungu n’iterambere rirambye.

Ubuhinzi bukorewe muri greenhouse butanga umusaruro utubutse kandi wujuje ubuziranenge
Hafunguwe ku mugaragaro umushinga watekerejwe hagamijwe guteza imbere abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA