Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye Bernadette, yibukije ko bitemewe na gato gusuka cyangwa kohereza amazi n’imyanda mu bishanga, ashimangira ko iyo migirire yangiza bikomeye ibishanga n’urusobe rw’ibinyabuzima rubibamo.
Ubu butumwa yabutangiye mu Mujyi wa Kigali, aho abaturage n’ubuyobozi bitabiriye umuganda udasanzwe ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, wo gutera ibiti no gukusanya imyanda mu gishanga cya Rugenge–Rwintare kirimo gusubiranywa mu buryo bugezweho kimwe n’ibindi bine byo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muganda wari ugamije gushyigikira umushinga wo gusazura no kubungabunga ibishanga, hagamijwe kubifasha gukomeza gutanga umusanzu wabyo mu kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Minisitiri Dr Arakwiye yagize ati: “Kugira ngo ibishanga bigere ku ntego twifuza, bisaba uruhare rwa buri wese. Kubibungabunga si inshingano za Leta yonyine, ni inshingano rusange.”
Yunzemo ati: “Tuributswa ko kumena imyanda ikomeye mu gishanga cyangwa kuyoherezamo, ari kirazira. Ubikoze mucyahe”.
Yongeyeho ko umushinga wo gutunganya ibi bishanga uzarangira mu mwaka utaha wa 2026, ariko ashimangira ko kubibungabunga bizakomeza na nyuma y’iyo mirimo, binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.
Ibishanga bitanu bigomba gutunganywa ni icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’icya Nyabugogo.
Minisitiri Dr Arakwiye ati: “Imirimo yo kubisazura izarangira mu mwaka utaha, ariko nk’uko tubizi, ibishanga ni nk’ibindi bikorwa remezo bisaba gukomeza kwitabwaho. Ibyagezweho biratanga icyizere kandi bigaragaza ko turi mu nzira nziza.”
Yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ibi bishanga, kwirinda kubisukamo imyanda n’amazi yanduye, no gukomeza gufatanya n’ababifitemo akazi, bityo bakishimira ubwiza n’akamaro kabyo.
Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali utuye hafi y’igishanga cya Rugenge–Rwintare, Murego Richard, yavuze ko kubungabunga igishanga ari ikimenyetso cy’iterambere, agaragaza ko mbere kitarabungabungwa cyatezaga ibyago n’ibibazo bitandukanye.
Yagize ati: “Ibi ni amajyambere. Iyo urebye uko igishanga kimeze ubu, ubona ubwiza bw’igihugu burushijeho kugaragara. Mbere aha hahoze hameze nabi, abana bacu bakahishora, ariko ubu bazakura babona isura nziza y’igihugu cyabo.”
Ibikorwa bikorerwa muri ibi bishanga bigamije kurwanya imyuzure, kubaka ibikorwa remezo bitangiza ibidukikije, no gusubizamo ibinyabuzima byari byaragabanyutse binyuze mu kugarura umwimerere wabyo.
Ibi bishanga bifite ubuso bungana na hegitari 491, bikaba bigomba gukomeza gukoreshwa mu kuyungurura amazi no kubungabunga ibidukikije.
Mu bikorwa biteganyijwe muri utu duce harimo kubaka ikigo cy’abashyitsi kizajya gitanga amakuru ku bidukikije by’ibishanga n’uburyo bwo kubirinda, ahantu ho kurebera inyamaswa n’amazi, aho kwifotoreza hafi y’amazi, inkingi z’urumuri zigamije umutekano, ibibuga by’imikino itandukanye (umupira w’amaguru, volleyball, basketball), Gym yo hanze, ndetse n’ahantu abana bakinira.
Hazashyirwaho kandi ibikorwa by’ubukungu birimo gukodesha amagare, utubari duto, ahabera ibirori no kumurikira impano, gukodesha ibibuga by’imikino n’ahagenewe gufatira amafunguro n’ibiribwa byoroheje.
Aho kuruhukira hazaba harimo intebe, ubusitani bw’ibiti n’amazi, ndetse n’ahantu hateganyirijwe ibirori by’umuco (amphitheatre). Abashoramari bazemererwa no gushyiraho ibiyaga bito mu bice bimwe by’ibi bishanga.
By’umwihariko, igishanga cya Nyabugogo kizashyirwamo ibikoresho bigabanya imyuzure yangiza imihanda, hakorwe ikiyaga n’inkengero z’amazi mu rwego rwo kunoza isura y’Umujyi wa Kigali.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) igaragaza ko mu gishushanyo mbonera cy’ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali, hegitari 3,888 zagenewe kubungabungwa by’umwihariko, hegitari 3,851 zigenewe gukoreshwa mu buryo burambye, naho hegitari 1,421 zigenewe gutezwa imbere mu rwego rw’ubukerarugendo n’imyidagaduro.








