Abaturage b’Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe bakorewe amaterasi n’umushinga LDCF3 ukorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bishimira impinduka yabazaniye mu musaruro aho hari abemeza ko wikubye inshuro 5.
Bavuga ko kubera ibice bimwe na bimwe bisa n’ibihanamye, igihe bahingaga nta materasi, imvura yagwaga igakukumba imyaka yabo hafi ya yose, ifumbire bashyizemo n’ubutaka bwera, ikabijyana mu mibande, bagasigara amara masa.
Uwingabire Sylvie wo mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Gatore yavuze ko kuteza byabagiragaho ingaruka.
Ati: “Mu by’ukuri twari twarihebye, abana batarya neza, nta mituweli,ari ibibazo bisa kuko aha ducungira ku buhinzi bukaba bwarasaga n’ubudashoboka.”
Yavuze ko haje umushinga LDCF 3 wa REMA ubakorera hegitari 100 z’amaterasi y’indinganire n’izindi 215 z’ayikora, bibumbira muri koperative yitwa ‘Zamuka muhinzi’.
Yongeraho ati’’ Nkanjye ubutaka mpinga hano, ntashoboraga kubona ibilo 100 by’ibigori, ndabona ibilo birenga 500. Bimfasha kugaburira neza abana banjye 3, nkababonera mituweli, ibikoresho by’ishuri, n’irindi terambere nkagenda ndigeraho.”
Karekezi Jean Paul na we ati’’ Dushimira cyane perezida Kagame wadutekerejeho akatwoherereza uyu mushinga ukaduhindurira imibereho.
Nsengiyumva Pacifique, Agoronome w’Umurenge wa Gatore, ashimangira ko aka gace kakozwemo aya materasi kagiraga isuri ikabije, hari hamaze guhinduka nk’ubutayu.
Ati: “Uyu mushinga waje ari igisubizo ku buhinzi muri uyu Murenge. Aya materasi yazanye impinduka zigaragara mu buhinzi, ku buryo aheraga toni imwe y’ibigoli kuri hegitari, ubu hari aho abaturage bageze kuri toni 5.
Uyu mwaka twari twiteze toni 5,5 kuri hegitari,ariko imvura yabaye nke, tuzazikabakaba.”
Avuga ko aya materasi yakozwe ku buryo no mu zuba ryinshi ubutaka buba buhehereye kuko buba bwarafashe amazi, kandi ko biyemeje kuyabungabunga no kuyongera,ngo umusaruro wiyongere n’ab’ahandi baze kubigiraho.
Umuhuzabikorwa w’umushinga LDCF3, mu Turere twa Kirehe na Gakenke, Sindayigaya Charles, ahamya ko bageze muri ako gace basanga ubutaka bwarangiritse cyane kubera ko ubwiza bwari bwarigendeye, ariko amaterasi bahakoze yabahinduriye ubuzima.
Ati: “Uwagera hano akabona uburyo ibi bigori bishishe yakeka ko ari ko byahoze. Si ko byahoze. Hari hari ikibazo gikomeye cyane cy’iyangirika ry’ubutaka, aya materasi arinda ubwari busigaye, bufata ifumbire none ubu burera bitangaje.”
Avuga ko bamaze gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 400, hasigaye izindi 100.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, ashima impinduka mu buhinzi no kurengera ibidukikije zazanywe n’uyu mushinga LDCF3, akanashimira abaturage bawubyaje umusaruro.
Ati: “Hakozwe byinshi muri uyu mushinga dufatanyamo na REMA bigamije kuzamura ubuhinzi bwabo ngo buhangane n’imihindagurikire y’ibihe, burimo ibijyanye no gutunganya ubutaka ahakorerwa amaterasi.”
Yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gukurikiranira hafi.

