Kirehe: Barishimira ibiro by’Akagari bya miliyoni 30 Frw bubakiwe
Imibereho

Kirehe: Barishimira ibiro by’Akagari bya miliyoni 30 Frw bubakiwe

HITIMANA SERVAND

August 24, 2025

Abaturage b’Umujyi wa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, barishimira ibiro bishya by’Akagari ka Nyabikokora bubakiwe bijyanye n’icyererezo cy’Umujyi, bije bisimbura inyubako ishaje yatangirwagamo serivisi igatera ipfunwe abaturage.

Inyubako nshya y’ibiro by’Akagari ka Nyabikokora yuzuye itwaye miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, abaturage bakaba bishimira ko izanye n’iterambere ry’Umujyi wa Nyakarambi rikomeje kwiyongera.

Abagana ibiro by’Akagari ka Nyabikokora bavuga ko baterwaga ipfunwe no kwakirirwa mu nyubako yashaje ndetse yasaga nabi ugereranyije n’iziri kubakwa muri uyu Mujyi wa Nyakarambi.

Rugazola Dan yagize ati: “Uyu mujyi wacu uri gukira uko bwije n’uko bukeye wasanganga ibiro by’Akagari kacu ari byo bisigaye hagati y’inyubako zigezweho nyamara byo bisa nabi kuko yari inyubako ya kera. Ku buyobozi rero ni nko kwa muganga uko bigenda kose bigusaba kujyayo.”

Akomeza avuga ko bashima çyane kuba ubuyobozi bwarumvise icyifuzo cyabo bakubakirwa ibiro by’Akagari bijyanye n’igihe.

Ati: “Twagiye dutanga iki cyifuzo ariko ubu tunejejwe nuko twabonye aho ubuyobozi bw’Akagari tubusanga hasa neza. Ni inyubako iteye ishema abaturage ba Nyabikokora ndetse n’abagenda muri uyu Mujyi wa Nyakarambi.”

Uwimana Chantal na we yagize ati: “Ahantu Akagari kakoreraga hari hato hatabereye gutangirwa serivisi. Washoboraga kujya muri serivisi z’Abunzi ugasanga aho bari bukorere hari abahicaye bahskorera inama yihutirwa, ugasanga serivisi imwe itegereje ko indi isoza. Bikaba bibi rero imvura igiye kuko byasabaga ko mwiruka muri uyu Mujyi mushaka aho mwikinga imvura.”

Yavuze ko kuri uyu munsi bishimira kuba bungutse inyubako ishobora gutangirwamo serivisi zinyuranye kuva ku zitangwa na

Akomeza agira ati: “Uyu munsi hari itandukaniro kuko twahawe inyubako inyanye n’igihe ushobora kuba uri guhabwa serivisi ya mituweli, undi ahabwa ijyanye n’ubwunzi, ukeneye Gitifu na we ari kwakirwa kandi bitabangamiranye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu Modeste Nzirabatinya, yavuze ko inyubako nk’iyi ari igisubizo kuri serivisi zinoze no ku isura nziza y’umujyi.

Ati: “Ni byo icyambere abaturage bagana ibiro by’Akagari bakirirwa heza kandi haboneye bikazamura igipimo cya serivisi nziza. Ikindi twari dukeneye inyubako ijyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Nyakarambi uri mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali. Urumva rero ko iyi nyubako ari igisubizo cyari gikenewe mu buryo butandukanye.”

Yakomeje asaba abaturage gufata neza iyo nyubako no kujya bagana ubuyobozi batinuba, abafite ibibazo bagafashwa, ndetse n’abatanga inama ku iterambere bakazitanga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA