Abaturage b’Akagali ka Muganza, Umurenge wa Gatore,Akarere ka Kirehe barashimira Leta yabatereye kuri hegitari 23, binyuza mu mushinga LDCF 3 ukorera mu kigo cy’igihugu cy’ibidukikije( REMA), aho ryabafashije byinshi birimo guhumeka umwuka mwiza.
Ni umunshinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’ikigega cy’Isi cy’Ibidukikije (GEF) ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Abaturage bahamya ko aho uwo mushinga uhagereye ukabaterera iri shyamba imibereho y’abariterewe n’abarituriye imaze kugaragaza impinduka zifatika.
Umwe muri bo witwa Uwingabire Sylvie avuga ko mbere, kubera ubushobozi buke bagiraga udushyamba duto twagwingiye, tutagiraga ikindi tubamarira, kuko uretse kuba nta n’inkwi zo gucana, ibiti byo kubaka,kubaza cyangwa imishingiriro y’ibishyimbo bakuragamo, nta n’umwuka mwiza twabahaga.
Ati” Impinduka zatangiye kugaragara aho REMA itangiriye kuduterera iri shyamba risobanutse. Impinduka ya mbere yabaye akazi katanzwe mu kuritera no kuryitaho, amafaranga atwinjiramo turasusuruka.”
Arakomeza ati” Aha hari hameze nk’ubutayu, duhumeka umwuka mubi,tudahumeka neza. Ariko ubu, n’uwumva arushye ashaka kuruhuka mu mutwe arizamo akicara cyangwa akaritemberamo, akumva araruhutse. Imvura twabonaga yariyongereye aho riterewe. Rirarwanya bigaragara ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”
Avuga ko bishimye kuko abari bahafite udushyamba tudatanga umusaruro ubu bafite ishyamba riwutanga, bashobora gukuraho imishingiriro y’ibishyimbo, inkwi zo gucana, ibiti byo kubaka n’ ibindi bikenerwa biva ku biti, n’ ubutaka bukaba butakibacika ngo bwigire mu mibande nka mbere butwarwa n’isuri.
Avuga ko biteguye gukomeza kuribungabunga no kuribyaza umusaruro bariherewe, kandi ko ntawaryangiza bareba.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gatore, Nsengiyumva Pacifique, avuga ko amafu aturuka ku mwuka mwiza uhehereye utangwa n’iri shyamba utahabaga kandi ukomeje kugirira akamaro abaturage.
Ati” Hano habaga udushyamba tw’intatane twa hegitari 23 twari twarangiritse,ari ibishyitsi bidatanga umusaruro. Umushinga LDCF 3 uje gukorera abaturage amaterasi n’ibindi bikorwa by’iterambere unakuraho utwo dushyamba tubi,uhatera iri ryiza. Ni byo byishimo mubonana aba baturage.”
Yongeyeho ati” Ni ishyamba ry’abaturage 53 bakuriweho utwo dushyamba duto. Rimaze imyaka 2,5 ariko wagira ngo rimaze imyaka 5 kubera gufatwa neza.”
Avuga ko uretse izi hegitari zatewe muri aka kagari ka Muganza, no mu ka Rwantonde hatewe irindi kuri hegitari 50.
Cyari igisozi kiri aho kitari gifite icyo kimariye abaturage. Na ryo ryabazaniye impinduka zifatika mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Binemezwa n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga,Charles Sindayigaya uvuga ko akurikije uko ibi biti byatewe hameze n’uko byahahinduye nta wabura gushimira Leta.
Ati” Birashimishije cyane. Impinduka zirigaragaza. Zizanakomeza kwigaragaza kuko buri wese uzi aka gace mbere kameze nk’ubutayu, nta mwuka mwiza uhari, akanahagera ubu ahumeka umwuka ufutse,byonyine bimugaragariza impinduka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno ashimangira ko impinduka uyu mushinga LDCF3 wazaniye abaturage b’Akarere ayobora kagerwagaho byoroshye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bityo kari kawukeneye cyane.
Ati” Uyu mushinga wahinduye bifatika ubuzima bw’abaturage. Aya mashyamba abafatiye runini cyane. Kimwe n’ibindi byose bakorewe babigize ibyabo, Ubuyobozi tukabahora hafi mu kubibungabunga no kubibyaza umusaruro kandi impinduka zirigaragaza uhereye ku mwuka mwiza bahumeka n’izindi nyungu bayakuramo.”


