Kirehe: Uhahisha 400 000 Frw buri kwezi yahembewe kwaka Fagitire ya EBM
Ubukungu

Kirehe: Uhahisha 400 000 Frw buri kwezi yahembewe kwaka Fagitire ya EBM

ZIGAMA THEONESTE

November 12, 2024

Umuturage witwa Murwanashyaka Phocas wo mu Kagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, yahembwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kubera ko ari we wahize abandi baguzi mu kwaka inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ya ‘Electronic Billing Machine’ (EBM) mu Ntara y’Iburasirazuba.

Murwanashyaka w’imyaka 40 y’amavuko avuga ko amaze imyaka 2 adasiba kwaka inyemezabwishyu ya EBM buri uko agize icyo agura.

Ni mu gikorwa cyo guhemba abasora neza, abatanga EBM n’abaguzi baka EBM, cyabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024, ku munsi wo gushimira abasora mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nyuma yo guhembwa, Murwanashyaka yishimiye icyo gihembo kandi bimuteye ishema kuko yagiye agura ibintu bitandukanye akaka EBM atagamije guhembwa ahubwo agamije gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu binyuze mu gutanga imisoro.

Yagize ati: “Iki gihembo ndacyishimiye ntabwo naka EBM ngamije guhembwa, ahubwo nayisabaga ari umusanzu wanjye mu kubaka Igihugu. Kugira ngo imihanda, amashuri amavurira, tugira umutekano ibi byose mba nzi ko bisaba ubushobozi, n’Abanyarwanda tugomba kubikora binyuze mu gutanga imisoro.”

Yongeyeho ati: “Mu gusaba EBM cyane cyane nkunda kugurira ku nzu zicuruza ibiribwa (Alimantation) ngiye guhaha ibyo gushyira abana mu rugo birimo fanta, imitobe (jus) no mu kugura essence byose aho nyuze hose ngiye kugura nsaba EBM kandi nkishimira ko Abanyarwanda batangiye kubyumva”.

Uwo muturage avuga ko amaze imyaka 2 yaka EBM buri uko ahashye, akavuga ko iyo agereranyije nibura akoresha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na 400 y’u Rwanda buri kwezi.

Ati: “N’abandi harimo n’abo dukorana ndabibashishikariza nti mujye mureka twake EBM cyane ko ari ugutanga umusanzu mu kubaka Igihugu”.

RRA yanahembye abasora batanze imisoro ku nyungu neza. Isosiyete ya JKK ni yo yabaye iya mbere mu Karere ka Bugesera ikaba ikora ibijyanye no gutegura inama.

Uwikorera wasoze neza mu Karere ka Nyagatare ni sosiyete y’ubwubatsi ya Etablissement Rwandais de Rwankindo Jean Pierre.

Mu Karere ka Gatsibo ni Koperative itunganya umuceri ikanawugurisha ya COPORORI Ntende.

Mu Karere ka Kayonza usora wahize abandi ni Hotel yitwa Akagera Game Lodge na ho 

mu Karere ka Ngoma ni sosiyete y’ubucuruzi ikwirakwiza ibinyobwa bya BRALIRWA, yitwa Depot Inshuti.

Mu Karere ka Kirehe uwahize abandi ni sosiyete itunganya amazi ya AYATEKE Star Campany Ltd. Mu Karere ka Rwamagana ni sosiyete ikora ibikorwa byo gukwirakwiza ibinyobwa bya BRALIRWA, 3P Initiative.

Uwahize abandi mu kwishyura imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze ni Laura Erma F TOMINI.

Mu gihe umucuruzi wahize abandi mu gutanga inyemzabwishyu ya EBM muri iyi Ntara y’Iburasirazuba ari NKUBITO BEVERAGE Distribution Company (N.B.D.C) Ltd.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Niwenshuti Ronald, yavuze ko impamvu yo gushimira abasora ari uko baba bashaka kugira ngo bimazakaze gahunda yo gusora neza bityo intego yo gukusanya imisoro igerweho uko bikwiye ndetse no gukebura abadatanga imisoro.

Yagize ati: “Gushimira abasora babikoze neza, ariko no kuganira kugira na ba bandi batabikoze uko bikwiye twumve ibibazo byabo kugira ngo bazabashe gusora neza, no kwishimira ibyo twagezeho nk’Igihugu, tubikesha imisoro.”

Niwenshuti yumvikanishije ko guhemba abaguzi baka EBM igihe cyo bagize icyo bagura ari ingenzi kuko bituma uwo muco mwiza ukwira hose.

Yagize ati: “Abaguzi icyo tubasaba ni ukwaka inyemezabwishyu ya EBM, guhaha ikintu cyose wake EBM ni uburenganzira bwawe igihe cyose ubikoze uba uzi neza ko amafaranga wishyuye azajya mu isanduku ya Leta”.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho igihembo ku muguzi watse inyemezabuguzi ya EBM ahabwa 10% y’inyungu ya TVA iri ku gicuruzwa aguze.

Abasora neza mu Ntara y’Iburasirazuba bashimiwe
Niwenshuti Ronald, Komiseri Mukuru wa RRA yasabye buri muntu wese gusaba inyemezabuguzi ya EBM

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA