Kirehe: Umusozi w’urusarabuye wahinduriwe imiterere n’ibiti wateweho
Imibereho

Kirehe: Umusozi w’urusarabuye wahinduriwe imiterere n’ibiti wateweho

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

December 27, 2025

Abaturage b’Imirenge ya Mpanga, Mahama na Nyarubuye mu Karere ka Kirehe barashima Leta yabatereye ibiti ku musozi w’ibibuye bishinyitse biwuriho, none ubu hakaba hari ibiti bitanga amahumbezi.

Ni umusozi w’ibibuye byinshi binini, bavuga ko banatinyaga kuwujyaho, bumva nta buzima bwiza bahasanga, nyuma yo kubwirwa n’ubuyobozi bwabo ko ku bufatanye na REMA hagiye guhinduka ahifuzwa.

Muganza Eric, wo mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nkobwa, Umurenge wa Mpanga, yemeza ko ari umuhamya w’impinduka ibyo biti byabazaniye.

Ati: “Uku mubona ibi bibuye, mbere n’uwabaga ari kure ni byo yiboneraga gusa, ukaba utamubwira kuhaza. Ubu amabuye umuntu ayabona ahageze kuko uri kure aba abona ari mu biti byiza, yahagera akayicaraho akaruhuka kubera amahumbezi ahasanga. 

Hari ubuzima bwiza pe! Turashimira cyane Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame dukesha ubu buzima bwiza buri hano.”

Bavuga ko uretse imvura ibi biti byo mu bwoko bwa Caltris bikurura, binihanganira izuba, ku buryo haba mu mvura, haba mu zuba aho biteye haba hari umwuka mwiza.

Nsengiyumva Anatole, ati: “REMA yatangiye kuhatera ibi biti hameze nk’ubutayu. Umuyaga mwinshi uhanyura ukadusenyera tudafite uburyo tuwutangira, ariko ubu uyu muyaga ntiwabinyuramo ngo udusenyere. Ni inyungu ikomeye twahabonye.”

Anavuga ko iyo imvura yagwaga yatwaraga ubutaka bwaho, hari hasigaye ari ibiharaguge gusa,ariko  ubu ibiti byahafashe.

Ati: “Twabonye ibiti ari ubuzima ni yo mpamvu tubibungabunga,buri wese agaharanira kugira ibyo atera iwe, byaba ibivangwa n’imyaka cyangwa ibindi bisanzwe, kuko uretse ibyo byiza twavuze, nibikura tuzanabikuramo imbaho zo kubaza, inkwi zo gucana, imihembezo y’ibishyimbo,ibiti byo kubaka n’ibindi.”

Biteye ku buso bwa hegitari 452. 

Ngendahimana Cyprien, ushinzwe itumanaho muri REMA, yagize ati: “Ubu buryo bwo gutera amashyamba n’ahantu abantu batatekerezaga ko hashoboka, ni bumwe mu butanga umusaruro ukomeye cyane mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Arakomeza ati’’ Aha hahoze agasozi  k’amabuye gusa nta kindi wahabona, umusozi wose wambaye ubusa, mu myumvire y’abahatuye bumva ko nta kindi kihashoboka. Ariko ubu, nk’uko mubibona, murabona ko hari ibiti bitoshye, bitanga icyizere cy’impinduka z’ubuzima mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, ashima impinduka mu baturage uyu mushinga wazanye, akamaro k’iri shyamba n’andi yatewe.

Ati: “Aya mashyamba afatiye runini cyane abaturage, haba mu mwuka mwiza atanga bakawuhumeka, n’izindi nyungu bayakuramo, binagaragazwa n’uko bayagize ayabo, bayafata neza kuko akamaro kayo bose bagasobanukiwe. Tukabasaba guhora bayabungabunga ngo inyungu zayo zikomeze zibagereho.’’

Uretse ibyo biti byatewe muri ayo mabuye, umushinga NAP wanateye ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1400.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA